Afurika y’Epfo yahamagaje Abadipolomate bayo bari muri Israel

Afurika y’Epfo yahamagaje Abadipolomate bayo bari muri Israel kubera intambara icyo gihugu kirimo kurwana na Palestine, biturutse ku gitero cyagabwe n’umutwe wa Hamas, imirwano ikomeje kugwamo abasivili batari bake abandi bagakomereka.

Igihugu cya Afurika y’Epfo, cyakomeje guharanira amahoro mu Burasirazuba bwo hagati, nk’igihugu nacyo cyiigeze ibibazo bikomeye mu gihe cy’ivanguraruhu na ‘apartheid’ yarangiye mu 1994.

Ibyo guhamagaza Abadipolomate ba Afurika y’Epfo bari muri Israel, byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, aho yavuze ko “icyo ari igikorwa gisanzwe”.

Minisitiri Naledi Pandor yavuze ko guhamagaza abo Badipolomate bigamije kureba "niba hari uburyo bafashamo, no kureba niba umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeza uko bimeze kose”.

Minisitiri Naledi Pandor, yavuze ko Afurika y’Epfo "ibabajwe cyane n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abana ndetse n’inzirakarengane ku butaka bwa Palestine”.

Ati "Twe tubona uburyo Israel yafashe bwo gukemura ikibazo ari nk’igihano cya rusange”.

Afurika y’Epfo isaba ko habaho guhagarika intambara, ku buryo yahita ihagaragara bidatinze muri Palestine.

Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko abantu 1,400 ari bo bishwe na Hamas mu gitero yagabye muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, ibintu Afurika y’Epfo yamaganye ndetse ikanasaba ko abatwawe na Hamas bagarurwa. Abanyapalestine 10,000 nibo bamaze gupfa kuva iyo ntambara itangiye, nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima zo muri Gaza.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isael rigira riti “Icyemezo cya Afurika y’Epfo cyo guhamagaza Abadipolomate bayo, ni intsinzi ku Mutwe w’Iterabwoba wa Hamas no kuwushimira ubwicanyi wakoze ku itariki 7 Ukwakira 2023”.

Israel yatangaje ko yari yiteze ko Afurika y’Epfo yamagana Hamas "ikanubaha uburengenzira bwa Israel bwo kwirwanaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka