U Buhinde: Ihumana ry’ikirere ryatumye amashuri afungwa

Amashuri yo mu Murwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, yafunze kubera kwangirika kw’ikirere cyaho bitewe n’ibihu bijya gusa n’umuhondo, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Umujyi wa Delhi, ufatwa nka kamwe mu duce dufite inganda nyinshi ku Isi, kandi ukunze gushyirwa ku rutonde rw’Imijyi ifite ikirere gihumanye cyane ku Isi.

Inkuru dukesha France 24 ivuga ko ibihu bijya gusa n’umuhindo, byatwikiriye Umujyi wa New Delhi, bituma hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri yose ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko Ubuyobozi bwemeje ko umwuka abantu barimo bahumeka kubera ibyo bihu, ari mubi kandi ukaba wakwangiza ubuzima.

Minisitiri Arvind Kejriwal ushinzwe Umujyi wa New Delhi, yatangaje ko amashuri abanza ari muri uwo Mujyi azafunga akamara nibura iminsi ibiri abana batiga.

Ku rubuga rwa X yagize ati “Bitewe n’urwego ikirere cyahumanyeho, amashuri abanza yose yaba aya Leta n’ayigenga ari muri Delhi, azafunga nibura mu minsi ibiri iri imbere”.

Ikibazo cy’ihumana ry’ikirere ku buryo bukabij aho muri Delhi, gikunze kubaho mu gihe bitegura igihe cy’ubukonje bukabije, ubwo haba hizihizwa umunsi mukuru w’Abahindu wa Diwali, uhurirana n’ibyumweru byo gutwika ibisiganzwa by’imiceri yasaruwe mu mirima y’Abahinzi ibihumbi byinshi, bo mu Majyaruguru y’u Buhinde.

Inzobere zivuga ko uko gutwika ibisigazwa by’imiceri byinshi gutyo, ari mu bya mbere bituma umwuka uhumanye uza ugatwikira New Delhi buri mwaka, kandi ikibazo kikaba kitarangira nubwo hari ingamba zifatwa zo gusaba abo bahinzi gushyiraho ubundi buryo bwo kuvana ibyo bisigazwa by’umuceri mu mirima bidatwitswe, ko nibatabikora bazajya bahanwa.

Hari n’ubwo ubuyobozi butangaza ingamba zo kugabanya guhumana kw’ikirere, binyuze mu guhagarika ibikorwa byo kubaka, ariko ibyo byose ngo ntacyo bitanga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka