Polisi y’Umujyi wa Kigali yabonye ibiro bishya izaba ihuriyemo n’iya Gasabo ndetse na Station ya Polisi ya Remera (Kigali Metropolitan Police), yubatse ku buryo bugezweho kandi ifite ibikorwa remezo bizayifasha gukora akazi kayo neza no gutanga serivisi nziza ku baturage.
Perezida Paul Kagame uri mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Algeria ari gusura ingoro y’umurage w’amateka akomeye ku mugabane wa Afurika bita Tipasa Archaelogical Park yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’ikimenyetso cy’amateka akomeye y’isi cyane cyane ku birebana n’intambara zo kwigarurira ibihugu no kwibohora.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru iratangaza ko nyuma y’aho abaturage ihagarariye bayitumye ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa maze rikemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza, ngo igiye kwandikira inzego bireba, isaba ko ibyifuzo by’abaturage byakubahirizwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa avuga ko uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana bigomba kwitabwaho by’umwihariko mu mu bikorwa byo kugarura amahoro no gusana igihugu kivuye mu ntambara kuko ari we uhutazwa cyane kurusha abandi.
Mu gihe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu nkengero zayo cyane cyane ahitwa mu Gisakura hakunze kuvugwa impanuka za hato na hato akenshi zikorwa n’imodoka z’inyamahanga ziba zipakiye ibintu biremereye, ibintu bikangirika ndetse zikica n’abantu, hamaze gushakwa igisubizo cyo kubihagarika.
Umuhanda w’amabuye wo mu Mujyi wa Muhanga umaze umwaka wuzuye ukanamurikirwa akarere by’agateganyo watangiye kwangirika.
Nyuma y’uko itegeko rigena uburyo bwo gusaba no gutanga amakuru ryemejwe mu Rwanda rigatangira gushyirwa mu bikorwa, urwego rw’umuvunyi rugahabwa inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ibirego 17 bijyanye no kutubahiriza iri tegeko nibyo rumaze kwakira.
Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.
Ishuri ryigisha abasirikare bakuru mu gihugu cya Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College) ryatangaje ko ubumenyi abaryigamo bazakura mu ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda kuva tariki 18-25 Mata 2015, buzafasha kubaka igisirikare cy’ibihugu abo banyeshuri bakomokamo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, ndetse na Rev Past. Antoine Rutayisire, barasaba ihuriro ry’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda (Rwanda Ministries Network) guhimbaza Imana batibagiwe kuba ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda.
Mu nama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 19 Mata 2015 yo kurebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe, Ubuyobozi bwa FPR muri iyo ntara bwasabye urubyiruko guharanira kwiteza imbere baharanira no guteza imbere igihugu kandi bakirinda icyasubiza inyuma ibyamaze (...)
Bamwe mu banyarwanda batahutse bava mu bihugu bitandukanye biganjemo urubyiruko bishimira uko bafashwe mu Rwanda, bitandukanye cyane n’aho babaga mu buhungiro kuko ngo babagaho mu buzima bubi cyane nta n’ubitayeho.
Ku bufatanye na AEE, Kompanyi “Kiato Afadhal” ikora inkweto irimo guhugura urubyiruko rugera kuri 40 rwiganjemo abakobwa rwo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, ku gukora inkweto kwigira rubashe kwihangira imirimo rubone imibereho y’ahazaza.
Umugabo witwa Ndayisenga Mariko wo muri Komine Butereri mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Karere ka Rusizi mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ku wa 17 Mata 2015, avuga ko ahunze “Imbonerakure” nyuma yo kwanga gukorana nazo.
Abenshi mu bagana mu Majyepfo y’u Rwanda bakunze kumva ahitwa Mu Ireganiro; ni mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango hagati y’Umujyi wa Ruhango n’ahitwa ku Ntenyo mu Byimana. Abageze mu za bukukuru bahatuye bavuga ko aha hantu kuhita u Ireganiro, byaturutse ku manza Abasurushefu bajyaga baza (...)
Umuyobozi w’itsinda rishinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bagahungira hanze y’u Rwanda Siboyintore Jean Bosco, aravuga ko u Rwanda rumaze kohereza impapuro 294 mu bihugu byo hanze z’abagomba gufatwa bagakurikiranwa ku byaha baregwa.
Impunzi z’Abarundi 25 zageze munkambi ya Nyagatere yakira impunzi by’agateganyo ibarizwa mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe, aho bavuye iwabo babeshye ko baje mu giterane k’ivugabutumwa kugira ngo batangirwa guhita ku mupaka.
Inama y’Igihugu ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane igizwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye yagaragaje ko kurya ruswa byagabanutse mu bagize Polisi y’Igihugu n’ubucamanza muri 2014, ahandi nko mu nzego z’ibanze, mu bikorera no mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka; igipimo cya ruswa kiriyongera.
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Murenge wa Gatsibo ho mu Karere ka Gatsibo, ku wa gatanu tariki 17 Mata 2015 zatangiye guhabwa imfashanyo y’amafaranga mu mwanya wo guhabwa ibyo kurya nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Muri imwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe abaturage barinubira uko bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bagasanga bidahinduwe iyo gahunda yaba ije gutera ibibazo aho kubikemura.
Cyiza Alexandre, umupolisi wo muri Komine ya Mugina, Intara ya Cibitoki mu Burundi yahungiye mu Rwanda nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Nyuma y’uko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano zihagurukiye abasore bamburaga abaturage no ku manywa y’ihangu biyise “Abanyarirenga “muri Nyarubande, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubu abaturage baratangaza ko bafite umutekano usesuye.
Inama yatumijwe na Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ikaba yahuje abayobozi batandukanye b’igihugu n’abafatanyabikorwa ba Leta kuri uyu wa 16 Mata 2015, yanzuye ko imihigo igomba kujya ihuzwa n’ingengo y’imari ya buri mwaka, kugira ngo ibashe kugerwaho nk’uko iba yarahizwe.
Ubuyobozi bwa Polisi y’ighugu buratangaza ko mu mwaka wa 2013/2014 u Rwanda rwahombye miliyari zigera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku nkongi z’umuriro zibasiye igihugu mu bice bitandukanye kandi zikurikiranye.
Ku wa 15 Mata 2015, ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR/Huye) ryamaze umunsi wose ridafite amazi “kubera kutishyura”.
Nyuma y’aho Nyampinga Doriane n’ibisonga bye bakoze igikorwa cyo gukusanyiriza inkunga umukinnyi wa KBC Mutebi Hamissi “Junior” urwaye bikomeye nyuma y’impanuka yakoreye ku Kamonyi muri Gashyantare 2015 ntibagire ikintu kinini babona, Nyampinga Doriane yadutangarije ko bari gutekereza ubundi buryo bukomeye bakoramo iri (...)
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara zishobora kuzakomoka ku bishingwe bikurwa mu mujyi bigasukwa ku musozi ubegereye, abana bakirirwamo bashakisha ibyuma byo kugurisha.
Mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi haguye imvura yuzuza imigezi ya Katabuvuga na Muhuta yahise imena amazi menshi asandara mu mirima no mu mazu y’abaturage akorerwamo ubucuruzi n’ayo guturamo.
Mu Nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iri mu Karere ka Rusizi, ku wa 14 Mata 2015, hageze abanyarwanda 28 batahutse bava muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Hitimana Samuel umugabo utuye mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Remera mu Murenge wa Kabagali ho mu Karere ka Ruhango ahamya ko kubera gukunda Perezida Paul Kagame, byatumye abyara umwana amwita amazina ye kandi akaba azamukurikirana kugira ngo azavemo umwana w’ingirakamaro.