Hagiye kujyaho urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije ikomeje gusuzuma umushinga w’itegeko ryo gushyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije inarutangaho ibitekerezo.

Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2016, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Ruhamya Collette, yitabye iyi komisiyo kugira ngo atange ibisobanuro ku mushinga w’itegeko rishyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije (RAPEP).

Ruhamya Collette avuga ko uru rugaga ruzongera ubunyamwuga mu mishinga ikora ku bidukikije.
Ruhamya Collette avuga ko uru rugaga ruzongera ubunyamwuga mu mishinga ikora ku bidukikije.

Agaruka ku kamaro k’uru rugaga rugiye kujyaho, Ruhamya avuga ko abasanzwe bakora imishinga igira ingaruka ku bidukikije, babikoraga mu buryo butanoze.

Agira ati “Gukora isuzumangaruka ku bidukikije ni ikintu gisaba abantu bafite ubumenyi butandukanye bitewe n’ubwoko bw’umushinga, ubunini n’ubugari bwawo, bigasaba rero ko bayoborwa n’umuntu uzi amategeko ari mu gihugu, cyane cyane ayerekeye ibidukikije”.

Ruhamya akomeza avuga ko nubwo REMA yari isanzwe ikora isuzumangaruka ku bidukikije, uru rugaga ngo ruzaba ruje kongeramo ubunyamwuga kuko ngo hatari hari abakozi bahagije bakenerwa muri buri bwoko bw’imishinga igira aho ihurira n’ibidukikije.

Perezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite, Depite Semasaka Gabriel, avuga ko uyu mushinga w’itegeko numara kuba itegeko uzaba ufite akamaro kanini.

Depite Semasaka ati “Abo banyamwuga n’ubundi basanzwe bakora ariko bakorera mu kajagari kubera ko nta tegeko rihari ribaha umurongo mu mikorere yabo kandi bakora ku mutungo kamere, ari na wo buzima bw’igihugu. Ni ngombwa rero ko bashyirirwaho itegeko ribagenga.”

Abadepite batanze ibitekerezo ku mushinga w'itegeko rishyiraho RAPEP.
Abadepite batanze ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rishyiraho RAPEP.

Ku bijyanye no kumenya niba uru rugaga rutazagongana na REMA, abadepite basobanuriwe ko rwo ruzaba rwigenga, rufite n’inzego z’ubuyobozi zarwo ku buryo nta kugongana kuzabamo, cyane ko ngo ingaga nk’uru n’ahandi zihari nko mu bubatsi, mu baganga n’abavoka kandi ngo nta kibazo bitera.

Abadepite ariko ntibabashije kubona ibisobanuro ku hazava ingengo y’imari RAPEP izakoresha, kubera ko abatangaga ibisobanuro batayigaragaje. Byabaye ngombwa ko babasaba kujya gushaka ayo makuru bakagaruka kuyageza ku badepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka