Kirehe: Batanu barohamye mu Kagera harokoka babiri

Mu gitondo cyo ku wa 01 Gashyantare 2016 mu Ruzi rw’Akagera, ubwato bwaroshye abagabo batanu, batatu muri bo baburirwa irengero babiri bararokoka.

Ababuriwe irengero ni Bizimana Nturo w’i Gashanda mu Karere ka Ngoma, Rwabufigiri Leonard n’undi witwa James, tutabashije kumenya irindi zina rye, bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

Uruzi rw'Akagera
Uruzi rw’Akagera

Abarokotse iyo mpanuka ni Ndahayo Jean Claude wo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza na Nyandwi Augustin wari umusare w’ubwo bwato.

Cyamatare Ndahiro Pierre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nasho, avuga ko umusare witwa Nyandwi ubwo yambutsaga Rwabufigiri Leonard n’umushumba we witwa James bajya gusura inka bororera Tanzania bikanze umuhengeri ubwato burarohama.

Yakomeje avuga ko Bizimana Nturo na Ndahayo Augustin na bo barohamiye muri ubwo bwato ubwo bajyaga gucuruza amafi muri Tanzania.

Ngo bakimara kurohama Ndahayo Augustin yakijijwe n’agafuka ka kawunga kari muri ubwo bwato.

Ati “Bakimara kwikanga umuhengeri kubera ko ubwato bwari buto barohamye Ndahayo akizwa n’uko yafashe ku mufuka wa kawunga bari bitwaje awambukiraho ararokoka na Nyandwi akizwa n’uko yari azi koga.

Akomeza avuga ko hari umurambo umwe umaze kuboneka ku cyambo cya Mushongi mu gihe hagishakishwa indi.

Cyamatare, asaba abaturage kwirinda kuva mu gihugu bajya mu kindi mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati "Izo nka bazororera Tanzaniya mu buryo butazwi, ni yo mpamvu mu nama y’umutekano tumaze gukorana n’abaturage tubasabye kwirinda kwambuka bajya mu kindi gihugu mu buryo butemewe n’amategeko".

Ikindi ni uko buri musare wese asabwa kugira imyambaro yabugenewe ndetse akanambika abo atwaye mu kwirinda impanuka nk’izo zitunguranye.

Mu gihe bagishakisha indi mirambo, Nyandwi Augustin, umusare w’ubwo bwato ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Mpanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka