Perezida Kagame yatanze ikimenyetso cyo gukomeza ubutwari

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yunamiye intwari azihesha icyubahiro, ariko ngo binasobanura ko urugamba rwo guharanira ubutwari rukomeje.

Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Ministiri ushinzwe umuco na Siporo, Uwacu Julienne, iramenyesha Abanyarwanda ko urugamba rwo guharanira ubutwari rutararangira, kuko ngo hakiri iterambere ritaragerwaho.

Perezida Kagame yunamiye Intwari z'u Rwanda azihesha icyubahiro.
Perezida Kagame yunamiye Intwari z’u Rwanda azihesha icyubahiro.

Ubwo Perezida wa Repubulika yari amaze gushyira indabo ku kimenyetso cy’intwari kuri iyi tariki ngarukamwaka yizihizwa ku wa 1 Gashyantare, Ministiri Uwacu yatangaje ko ibi bisobanura guha agaciro abagize u Rwanda uko ruri; ariko hakaba no gukomeza k’ubutwari bw’abakiriho.

Ministiri Uwacu yagize ati ”Intwari twibuka, tuvuga ibigwi uyu munsi zarabiharaniye; ku bw’iyo mpamvu hagize Umunyarwanda ukora ubushakashatsi akavumbura urukingo rw’indwara yugarije Abanyarwanda yaba abaye intwari. Buri muntu wese mu byo akora, aramutse agize ikintu gishya agaragaza, cyamuhesha kuba intwari.”

Yavuze ko mu ntwari zikiriho, hari abahoze ari abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, banze kwitandukanya hagamijwe kwica Abatutsi bari babarimo; kandi ko ubushakashatsi ngo bukomeje gusuzuma izindi ntwari zikiriho cyangwa izitakiriho.

Uyu muhango witabiriwe n'abandi bayobozi bakuru mu Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu Rwanda.

Mu ntwari zishyinguwe ku gicumbi cyazitiriwe i Remera mu Mujyi wa Kigali, hari izo mu cyiciro cy’Imanzi ari zo: Maj Gen Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare utazwi izina.

Mu cyiciro cy’Imena, harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Uwari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicité n’abari abanyeshuri b’i Nyange, ari bo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Béatrice.

Perezida Kagame ubwo yashyiraga indabo ku kimenyetso cy'Intwari z'u Rwanda.
Perezida Kagame ubwo yashyiraga indabo ku kimenyetso cy’Intwari z’u Rwanda.
Bande y'umuziki ya gisirikare yari muri uyu muhango.
Bande y’umuziki ya gisirikare yari muri uyu muhango.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka