Ngororero: Komite Nyobozi icyuye igihe ngo igiye yemye

Abagize Komite Nyobozi icyuye igihe mu Karere ka Ngororero bahamya ko basoje manda zabo bemye kuko bazamuye akarere.

Mu gihe hari abayoboraga uturere bavuga ko bajyanye ipfunwe ryo kudasohoza bimwe mu byo basanga byari bikenewe, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon,avuga ko we na bagenzi be bakigera mu buyobozi bubatse icyo bise “umuryango wa Ngororero” (Ngororero Family) waranzwe no gukorera hamwe nk’ikipe (team work) no gutahiriza umugozi umwe.

Mazimpaka Emmanuel yari ashinzwe ubukungu
Mazimpaka Emmanuel yari ashinzwe ubukungu

Mu ihererekanya bubasha, imbere y’abakozi b’akarere n’inzego z’umutekano; Ruboneza yagaragaje intambwe akarere kamaze gutera aho kazamutse mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi ngo bituma bishimira uko bakoze muri manda zabo.

Abazi Ngororero ikibamo amacakubiri, ubukene n’ubwigunge ubu ngo bayigeramo bagatangara. Mu by’ingenzi bavuga ko bagezeho harimo kuba haragabanijwe ubukene ku buryo abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 64% bagera kuri 49.6% naho abari mu bukene bukabije bakava kuri 38% bagera kuri 23.5%.

Ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 4% zigera kuri 17.2% naho abaturage begerejwe amazi meza bava kuri 49% bagera kuri 63%.

Ruboneza Ngo agiye yemye
Ruboneza Ngo agiye yemye

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Ngororero kegukanye ibikombe bitandukanye: Igikombe cy’uburezi (2010/2011) ; Igikombe cya Coffee of Excellence (2010) ; Igikombe cy’Igikorwa ntangarugero cy’umuganda (2010/2011) aho abaturage b’Umurenge wa Kavumu bikoreye urugomero ruto rw’amashanyarazi, Igikombe cy’Imyumvire myiza cyatanzwe na Unity Club muri 2013; Ibikombe 2 by’Imihigo (2013-2014) na (2014-2015). Ibi 2 bya nyuma byatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Mu butumwa yoherereje aba bayobozi bacyuye igihe, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bigenimana Emmanuel, yagize ati "...tubashimiye uburyo twakoranye nk’ikipe imwe kandi ifite intego.

Turabashimira ubwitange n’umurava mwakoranye tukaba twarashoboye kuba indashyikirwa no gutera intambwe ikomeye mu iterambere ry’Akarere kacu”.

Nyiraneza Clotilde yari ashinzwe imibereho myiza
Nyiraneza Clotilde yari ashinzwe imibereho myiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KIRIYA GIHE NGORORERO YARI IRI MUBIHE BYAYO FOR SURE!

VINCENT I NGORORERO yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka