Léandre Karekezi yababajwe no gusiga Gisagara itabonye kaburimbo

Mu gihe manda y’abayobozi b’uturere yarangiye, Léandre Karekezi wayoboraga Gisagara, atangaza ko mu byo atabashije kugeraho, kaburimbo iri mu byamubabaje.

Mu gihe cya manda ebyiri ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara budahindutse, abatuye aka karere bavuga ko ntacyo ubuyobozi butakoze mu rwego rwo guteza imbere umuturage muri iyo myaka, binyuze muri gahunda za Leta, ndetse n’ibikorwa remezo.

Leandre Karekezi ababajwe no kuba asize Gisagara itaragira kaburimbo.
Leandre Karekezi ababajwe no kuba asize Gisagara itaragira kaburimbo.

Nyiraneza Christine utuye mu Murenge wa Ndora ati “Karekezi ntacyo twamushinja, yatugejeje ku iterambere, atuvana muri nyakatsi tujya ku mudugudu, aduha amazi n’amashanyarazi tutari twarigeze tubigeraho.”

Cyakora, kuba aka karere ari ko konyine mu Ntara y’Amajyepfo kadafite umuhanda wa kaburimbo, benshi mu baturage bifuza ko ubuyobozi buzatorwa muri manda itaha, bwazihutira kuhageza icyo gikorwa remezo mu rwego rwo guteza imbere kurushaho ubuhahirane n’utundi duce.

Maniragaba André ati “Umuhanda wa kaburimbo ni wo tubura gusa maze umujyi ukaba umujyi, abazatorwa bawutugejejeho byadufasha guhahirana n’utundi turere bitworoheye.”

Karekezi yashimiwe ibyo yagejeje ku baturage b'Akarere ka Gisagara.
Karekezi yashimiwe ibyo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Gisagara.

Ibi ni na byo Léandre Karekezi yagarutseho ubwo yaherezaga ububasha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere wasigaye ayobora muri iki gihe cy’inzibacyuho.

Karekezi yagaragaje ko hari ibyinshi batagezeho uko babyifuzaga bitewe n’uko aka karere kavaga kure, kuko kari gakennye cyane ku bikorwa remezo.

Karekezi yavuze ko mu byo yifuje kuba yaragezeho akaba agiye bitagezweho harimo umuhanda wa kaburimbo, kandi kuri we agasanga ikenewe cyane.

Ati “Birababaje kuba aka karere katagira kaburimbo. Gusa, twari dufite byinshi byo gukora kuko urebye mu bikorwa remezo aka karere kari gakennye cyane. Numva abagiye kuyobora bazita cyane kuri iki gikorwa.”

Leandre Karekezi wari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara mu myaka 10 ishize, yemeza ko kugira kaburimbo muri aka karere byagira akamaro mu buhahirane dore ko ari n’akarere kegereye umujyi wa Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka