Kanombe: Abagore bashyira Perezida Kagame mu ntwari

Ubwo bizihizaga Umunsi w’Intwari ku wa 1 Gashyantare 2016, abagore mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bavuze ko Perezida Kagame akwiriye kuba mu ntwari zikiriko.

Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 22, Leta y’u Rwanda yavuze ko urugamba rwo guharanira ubutwari rukomeje; aho ngo umuntu uzatanga ibisubizo ku bibazo byugarije abanyagihugu birimo ubukene, azandikwa mu gitabo cy’intwari yaba ariho cyangwa atakiriho.

Abagore b'i Kanombe bifuza ko Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yashyirwa mu ntwari. Aha ni kuri uyu wa 1 Gashyantare hizihizwa Umunsi w'Intwari (Photo, Flickr Paul Kagame).
Abagore b’i Kanombe bifuza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashyirwa mu ntwari. Aha ni kuri uyu wa 1 Gashyantare hizihizwa Umunsi w’Intwari (Photo, Flickr Paul Kagame).

Abagore bo mu Murenge wa Kanombe, bashingiye ku gisobanuro cy’ "intwari" no ku byo Perezida Kagame yabagejejeho, ibyo amaze kugeza ku Rwanda muri rusange no kuba yarashyizeho gahunda zimakaza ihame ry’uburinganire bakaba batangaje ko bamushyira mu ntwari.

Mukamusonera Odette, utuye mu Mudugudu w’Umucyo, ati “Ibiro byacu byabaga ari igikoni kuko nta mugore wagiraga ijambo mu buyobozi bw’igihugu, usibye kubibonera kuri Nyakubahwa Perezida Kagame.”

Yakomeje agira ati ”Ni yo mpamvu tubona Perezida Kagame nk’intwari yatwitangiye.”
Umwe mu mpuguke muri uwo mudugudu, William Mugunga, yasobanuye ubutwari icyo ari cyo n’amateka y’intwari mu Rwanda; nyuma abaturage bagira ubusabane bwo gusangira ibyo kurya no kunywa.

Umubyeyi witwa Uwimana Marie Claire yakomeje agira ati ”Nta kandi kazi kari kabereye umugore usibye imirimo y’igikoni; ijambo twarihawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.

Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari kuri iyi nshuro, Ministiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yirinze gusobanura iby’ubushakashatsi ku bantu bashya bose bagizwe intwari, ariko avuga ko abamaze kwemezwa bakiriho ari abahoze ari abanyeshuri b’i Nyange basabwe kwigabanyamo amoko bakabyanga, nyamara bazi ko uwabyanze ahita yicwa.

U Rwanda rushyira mu byiciro bitatu intwari zitangiye igihugu, ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahoooooooooo, ni ho ho. Paul Kagame ni intwari y’abanyarwanda ibi abanyarwanda turabyumvikanaho

Kabanyana yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

ahoooooooooo, ni ho ho. Paul Kagame ni intwari y’abanyarwanda ibi abanyarwanda turabyumvikanaho

Kabanyana yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka