Nyanza: Umupfumu yishwe n’umurwayi wo mu mutwe yavuraga

Munyambibi Joseph wari umupfumu yishwe akubiswe n’uwitwa Ndungutse Theoneste wari ufite uburwayi bwo mu mutwe arimo kumuvurira iwe mu rugo.

Uwo mupfumu w’imyaka 50 yakomokaga mu Kagari ka Mulinja ko mu Murenge wa Kigoma, naho umurwayi wamuhitanye, yavuriraga iwe aho atuye Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akaba yari amaze igihe cy’ukwezi afashwe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Nyirimanzi Anatole, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwotso ko mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ari na ho uwo mupfumu yaguye, yemeje ko urwo rupfu rwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Akomeza avuga ko uwo mupfumu yageze muri urwo rugo akumvikana n’umugore w’uwo murwayi, ariko ngo ubwo yatangiraga kumuha imiti ya gakondo, umurwayi yahise ananirana.

Uwo mupfumu ngo yahise atangira kumuha iyo miti ku gahato, undi na we aho kuyinywa atangira kumukubita imigeri n’ibipfunsi mu nda.

Ati “Nyuma yaho uwo mupfumu akubiswe imigeri n’ibipfunsi mu nda kandi, hari abavuga ko yari yaje yanyoye inzoga, hashize umwanya muto ahita yitaba Imana akiri muri urwo rugo.”

Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe ndetse n’uwo murwayi wo mu mutwe ajyanwa muri ibyo bitaro kugira ngo ashobore kuvurwa.

Mu minsi mike ishize, Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gusaba ubuyobozi bw’uturere kuba buhagaritse ibikorwa by’ubuvuzi bwa gakondo aho bigiye biri kugira ngo bamwe muri bo babanze bashake ibyangombwa bibemerera gukora kubera akajagari kari muri bamwe mu bakora uwo mwuga bakavangira abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ari uyu, ari n’uwariwe n’impiri yiyororeye si ukubavugiraho ariko izi ni ingaruka z’umwuga mubi abapfumu bakora kuko bakorana n’imyuka mibi(Shitani), bakabeshya abantu babarya utwabo,bakaroga bavuga ngo barimo bararogora, bagasambanya abagore bavuga ngo barimo barabakongoramo abazimu...., So si byiza ko umunyabyaha apfa, ahubwo ikiza ni uko yakwihana.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ubuse tuzivuza hehe ko abavuzi gakondo badushizeho?
Ejo bund I impiri yirengeje umuganga mu murenge wa Kigoma none nuyu arapfuye
Ni ibibazo

Pascal yanditse ku itariki ya: 2-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka