Urubyiruko rwiyemeje kugira ubutwari mu gusigasira ibyagezweho

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango “Youth volunteers” rwaganiriye ku mateka yaranze u Rwanda hagamijwe kureba uko hasigasirwa amateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda.

Ku wa 1 Gashyantare 2016, ubwo mu Rwanda hizihizwaga Umunsi w’Intwari, mu kiganiro bagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko, Mwesibwe Robert, yashimye ibitekerezo bafite ariko abasaba kurinda ubuzima bwabo.

Ibiganiro byahuje uru rubyiruko byabaye ku munsi w'intwari.
Ibiganiro byahuje uru rubyiruko byabaye ku munsi w’intwari.

Yagize ati “Ikibazo kibangamiye bamwe mu rubyiruko ni bamwe muri mwe bishora mu busambanyi no kunywa ibiyobyabwenge bikabaviramo kwandura Sida ndetse bikamunga ubukungu bw’igihugu.

Bityo rero mu bireste mukarushaho no kubirwanya twabasha gusigasira amateka yaranze intwari z’u Rwanda."

Uhagarariye uru rubyiruko, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko bimwe mu byifuzo bagamije harimo gushimangira kubaka igihugu no kuba Umuyobozi w’igihugu Paul Kagame yashyirwa mu cyiciro cy’intwari ziriho.

Bahawe ibiganiro n'abantu batandukanye bafite ubunararibonye ku mateka y'u Rwanda.
Bahawe ibiganiro n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye ku mateka y’u Rwanda.

Lt col Muhirwa Jean Baptiste, waje gutanga ikiganiro nk’uwarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, yabasabye kwitandukanya na bamwe mu rubyiruko barangwa n’imico mibi.

Ababwira ko gukunda igihugu harimo no kuvuga ibitagenda neza bigakosorwa ariko bigakoranwa ubushishozi buhagije aho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuco w’ubutwari nuhere mu bana maze bazakurane izo ndangagaciro

Nirere yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka