Aho u Rwanda rwarwanye hose rwaratsinze-Lt.Col Karegeya

Ku Munsi w’Intwari, abaturage b’i Kirehe bibukijwe ko u Rwanda rutajya rutsindwa basabwa guharanira iryo shema bitoza umuco wo gutsinda.

Ni mu muhango wizihijwe ku wa 01 Gashyantare 2016 mu Murenge wa Gahara ku rwego rw’Akarere ka Kirehe.

Lt. Col Eugene Karegeya yasabye abaturage kwirinda gusubiza igihugu inyuma
Lt. Col Eugene Karegeya yasabye abaturage kwirinda gusubiza igihugu inyuma

Lt Col Eugene Karegeya, Umukuru w’Ingabo mu turere twa Kirehe na Ngoma, mu kiganiro yatanze kuri uwo munsi yibanze ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.

Yabasabye kurangwa n’umutima ukomeye ,ubwitange, ubushishozi, ubwamamare mu butwari biturutse ku bikorwa bishimwa na benshi, kuba intangarugero, kurangwa n’ubupfura, umuco,ubumuntu, byose bigahuzwa n’umuco wo gukunda igihugu.

Hari amatorero anyuranye agizwe n'urubyiruko
Hari amatorero anyuranye agizwe n’urubyiruko

Ati “Rubyiruko ni mwe mbwira cyane, ababaye intwari bari urubyiryuko baharaniye gutsinda biba n’umurage ku Rwanda kuko ingamba zose rwarwanye ntirwigeze rutsindwa, iyo rwateye ruranesha byanze bikunze. Icyo tubatezeho ni uguharanira ubutwari no gutsinda nk’uko biri mu muco w’Abanyarwanda”.

Yasabye abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyasubiza igihugu inyuma, agira ati “Igihugu cyarapfuye kirazuka, mugikorere mwirinda kugisubiza inyuma. Ni nde wari uzi ko u Rwanda rwakwakira CHAN? na CAN iraza ejo bundi kandi nimushyiramo ingufu zanyu zose n’igikombe cy’isi kizaza”.

Ingabo zari zitabiriye umunsi w'intwari
Ingabo zari zitabiriye umunsi w’intwari

Avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu ku isi mu gutanga umutekano mu gihe rwabonwaga mu ishusho y’ubwicanyi. Ati “Ubu ugeze mu Rwanda ntiyifuza gutaha."

Umuturage, Kankwanzi Anastasie, avuga ko Umunsi w’Intwari ari ikimenyetso cyiza mu kwibutsa abaturage inshingano zabo.

Yagize ati“Ubu twishimye, ibiganiro duhawe biradukanguye kandi abana turabaha umurage wo gukora, gukunda igihugu nibiba na ngombwa banacyitangire.

Urubyiruko rwagaragaje imbyino ziranga umuco w'u Rwanda
Urubyiruko rwagaragaje imbyino ziranga umuco w’u Rwanda

Zikama Eric, Umuyobozi w’Inzibacyuho w’Akarere ka Kirehe, asaba abaturage guharanira ubutwari babumbatira amahoro igihugu cyagezeho bakunda igihugu.

Yagize ati “Niba uri umuhinzi hinga neza, niba uri umuyobozi haranira ukuri urwanye akarengane uzaba uharanira ubutwari”.

Zikama Eric yasabye abaturage guharanira ubutwari
Zikama Eric yasabye abaturage guharanira ubutwari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho abanyafurika tureba intwari kubantu barwana na bene wabo bagirango babone ubutegetsi bazabukurwaho kungufu ubatsinze nawe akagira intwari ze kuki ubutwari tuburebera muntambara ? tutarebera ub utwari mugukora ibindi byiza bizamura ibihugu byacu aho kuvuga ngo afande nintwari kuko azi kurwana nabene wabo ahubwo tukavugango umuturage kanaka nintwari kuko yarwanyije umwanda mugukora isabune iguramake kuburyo ntawayibura abarimu bose nintwari kuko nabo twita intwari ubu babukuye kwa mwarimu

alias ngambeki yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

u Rwanda ruratera ntiruterwa, dukomeze ubwo butwari ntawe uteze kuzadukora mu jisho

steven yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka