Diaspora Nyarwanda yakiriye ambasaderi mushya muri Congo Brazzaville

Abanyarwanda baba muri Republika ya Congo / Brazzaville bakiriye Ambasaderi mushya Jean Baptiste Habyalimana, wahatangiye imirimo yo guhagararira u Rwanda.

Kuwa gatandu taliki 30 tariki 2016 niho uyu muhango waranzwe n’ubusabane Nyarwanda wabaye, aho Ernestine Urabaruta uhagarariye Abanyarwanda baba muri iki gihugu yavuze ko bashimishijwe n’uko u Rwanda rwahafunguye ambasade.

Yavuze ko hari ibibazo bahorananga bizera ko bigiye gucyemuka bitewe n’uko muri iki gihugu hakiri Abanyarwanda batavuga rumwe ku Rwanda bishingiye ku mateka.

Yakomeje avuga ko igishimishije kuruta ari uko babonye Ambassaderi ufite uburambe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, akizera ko bizafasha muri ibyo bibazo.

Ambassaderi Habyalimana yavuze ko Umunyarwanda uwo ari we wese n’aho yaba yarakoze Jenoside, ashobora gusubizwa ubwenegihugu(Ubunyarwanda) bwe akabona kubazwa ibyo yakoze nyuma.

Yagize ati “Numvise benshi bafata ambassade nkaho ibereyeho bamwe igasiga abandi, ariko nagirango mbamenyeshe ko yafunguye imiryango kugira ngo yakire buri Munyarwanda wese uyigana, nta yindi nkomyi. ”

Ambasaderi Habyalimana yavuze ko u Rwanda rwafunguye ambasade muri iki gihugu kugira ngo ibihugu bikomeze umubano bifitanye hanashimangirwe imikoranire n’ubufatanye, hari gushishikariza ba rwiyemezamirimo ku mpande zombi kwagura ibikorwa byabo no gufasha Abanyarwanda bahaba bifuza gusubirana Ubunyarwanda bahoranye kandi banavukanye.

Ambasaderi Hbyalimana ahagarariye u Rwanda kandi mu bindi bihugu aribyo nka Gabon, Cameroun, Tchad, Guinee Equatorial na Centrafrique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubyukuri njye nditfuza ko wampuza n,imiryango ishinzwe gucyura impunzi kuko mfite imiryango wanjye uheze muri Congo Brazzaville, kubera ko bazuko twese yasgizeho none rero mumfashe rwose nsubize imiryango wanjye uriyo ikizere cyuko turiho kandi ko mu Rwanda ari amahoro, number yanjye mwambonaho:0787866103,0726862920 mumfashe kuko nyuma yibi nzajya kuri ministerial ibishinze murakoze.

NTAKIRUTIMANA Abraham yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka