Abasigiwe uturere mu nzibacyuho basabwe kugira ijisho ridahuga

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari, arakangurira abayobozi basigiwe ubuyobozi bw’uturere two muri iyo ntara mu gihe cy’inzibacyuho kuzagira ijisho ridahuga.

Munyantwari yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bamwe mu bayobozi bo muri iyi Ntara bacyuye igihe bagaragazaga aho imihigo y’umwaka wa 2016-2017 bayisize.

Bamwe mu bayobozi b'uturere bacyuye igihe n'abasigaye batuyobora mu nzibacyuho.
Bamwe mu bayobozi b’uturere bacyuye igihe n’abasigaye batuyobora mu nzibacyuho.

Muri iki gihe cy’inzibacyuho, ubuyobozi bw’uturere bwasigiwe abanyamabanga nshingwabikorwa batwo ndetse hamwe na hamwe busigara mu maboko y’abakozi babasigariraho iyo na bo badahari.

Guverineri Munyantwari abakebura, yagize ati “Muri iki gihe cy’inzibacyuho, abasigiwe uturere ngo mutuyobore mugomba kugira ijisho ridahuga kugira ngo hatazagira ibintu byangirika.”

Munyantwari yakomeje atangaza ko ku rwego rw’uturere hari abandi bakozi bazakorana kugira ngo akarere gakomeze mu nzira y’iterambere nk’uko bigiye biri mu mihigo abayobozi batwo bari biyemeje.

Mu muhigo y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2016-2017, tumwe mu turere turi inyuma y’utundi mu Ntara y’ Amajyepfo harimo Ruhango, Nyaruguru, Nyamagabe na Nyanza.

Abasigiwe ubuyobozi muri utwo turere bibukijwe gukora cyane ku buryo ubwo bwisungane bukiri inyuma y’utundi turere two muri iyi ntara buzamuka.

Kayitasire Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru ugiye gusigara akayoboye mu gihe cy’inzibacyuho, we avuga ko nta bibazo bizatuma iterambere ry’akarere ridindira.

Aganira na Kigali Today, yagize ati “Tugiye gukora cyane kandi tuzafatanya n’abandi bakozi mu karere ku buryo nta kibazo cy’imikorere kizabaho kuko imbaraga turazifite kandi n’ubushobozi burahari.”

Kayitasire avuga ko kuba komite nyobozi y’Akarere irangije manda, bidakwiye kuba urwitwazo rwo gutuma iterambere ry’akarere ridindira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka