Hari abumva “Umuturage Utazwi” yahagararirwa mu byiciro by’Intwari

Mu birori by’umunsi w’Intwari z’u Rwanda byabereye mu Karere ka Nyanza, hari abifuje ko n’“Umuturage Utazwi” yahagararirwa mu byiciro by’intwari.

Ibi birori byizihijwe kuri iyi tariki 1 Gashyantare 2016 byabonetsemo ubusabe bwifuza ko umuturage wagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hashyirwaho icyiciro cy’intwari ahagararirwamo nk’umuturage utazwi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alphonse Munyantwari n'abandi bayobozi batandukanye bizihije umunsi w'Intwari z'u Rwanda i Nyanza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari n’abandi bayobozi batandukanye bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda i Nyanza.

Ubu busabe bwashingiye ku kuba hari abaturage batari n’abasirikare batakaje ubuzima bwabo ubwo bageragezaga kurokora Abatutsi cyangwa kwamagana jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994.

Nyir’icyo gitekerezo yagize ati “Mu ntwari z’u Rwanda zizirikanwa kuri uyu munsi harimo n’Umusirikare Utazwi uhagarariye abandi bose basize ubuzima ku rugamba rwo kubohora igihugu. Kuki hatabaho n’umuturage utazwi uhagarariye abandi batakaje ubuzima bwabo bagerageza kurokora Abatutsi cyangwa kwamagana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda?”

Ibi birori byitabiriwe n'abaturage benshi biganjemo urubyiruko.
Ibi birori byitabiriwe n’abaturage benshi biganjemo urubyiruko.

Mu ijwi ryuje ubusabe bwinshi, uwo muturage yakomeje avuga ko hirya no hino mu Rwanda hari abagerageje kurokora Abatutsi bahingwaga muri jenoside ndetse ko hari n’abandi batari ku rugamba ariko bagatakaza ubuzima bwabo barimo bagerageza kubarokora.

Atanga icyo cyifuzo, yasabye ko abo bantu baramutse babonetse na bo bakwiye guhabwa umwanya mu cyiciro cy’Intwari z’u Rwanda, bagahagararira umuturage utazwi waba warakoze icyo gikorwa cy’ubutwari gituma bamwibuka nk’uko umusirikare utazwi na we ahagarariye abandi bose basize ubuzima ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu mukorongiro, hagaragajwe ko kubaka u Rwanda bisaba uruhare rwa buri wese.
Mu mukorongiro, hagaragajwe ko kubaka u Rwanda bisaba uruhare rwa buri wese.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse wari umushyitsi mukuru aho ibirori byizihirijwe mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza k’Umurenge wa Busasamana, yatangaje ko ibyo ari ibyo gusuzuma.

Mu rwego rw’Akarere ka Nyanza, ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose bari biganjemo urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka