DR Congo irashimira Polisi y’u Rwanda uko ifasha abaje kureba CHAN

Umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru muri DRC yatangaje ko ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo icungira umutekano Abanyekongo baza kureba imikino ya CHAN mu Rwanda.

Aganira n’abanyamakuru ku wa 1 Gashyantare, Guverineri Julien Paluku, yatangaje ko ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bworohereza Abanyekongo gukurikirana imikino ya CHAN, ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo iherekeza Abanyekongo baza gushyigikira ikipe yabo “Leopards”.

Abanyekongo bashimira Polisi y'u Rwanda uburyo irinda umutekano w'Abanyekongo baza kureba imikino ya CHAN mu Rwanda.
Abanyekongo bashimira Polisi y’u Rwanda uburyo irinda umutekano w’Abanyekongo baza kureba imikino ya CHAN mu Rwanda.

Yagize ati “Twarimo tugenzura ibyakozwe mu gutegura umukino waduhuje n’u Rwanda, kandi twasanze byaragenze neza, abakinnyi n’ababafasha bashobora kutugeza ku tsinzi.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda binyuze muri Polisi yaho yakoze akazi gakomeye, iherekeza Abanyekongo kuva ku mupaka Goma kugera Kigali no kugaruka, bagaragaje ubunyamwuga.”

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru wari kumwe n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Goma, avuga ko nubwo umukino bari bafitiye igishyika (Leopards-Amavubi) warangiye, ngo itsinzi iracyategerejwe kugeza imikino ya CHAN irangiye, aho bifuza ko igikombe gitaha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abayobozi ba Kivu y'Amajyaruguru na bo barashimira Polisi y'u Rwanda ko ikora kinyamwuga.
Abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru na bo barashimira Polisi y’u Rwanda ko ikora kinyamwuga.

Ati “Ndasaba Abanyekongo na none ko bongera kwitegura gushyigikira ikipe yabo igomba guhura na Guinea kuwa 2 Gashyantare i Kigali. Nk’uko twabikoze dutegura imodoka, amatike yo kwinjira muri stade, Abanyekongo bashoboye bitegure tujye gushyigikira ikipe yacu.”

Imbogamizi zo gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Guverineri wa Kivu yatangaje ko zitakiriho kuko abakora ku mipaka bagomba gutegura ibyangombwa bihagije ku bashaka kujya Kigali, naho ku masaha yo gufunga umupaka ngo uzafungwa ari uko Umunyekongo wanyuma yagarutse avuye gufana ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ndasaba kandi abantu bajya kureba umupira mu Rwanda kugira imyitwarire myiza, kuko imyitwarire yacu kuri Stade igaragaza abo turi bo. Abanyekongo turangwe no kwiyubaha kuko itsinzi ni iyacu kuva tugeze kuri ½.”

Coasters 40 z'Abanyekongo zaherekejwe na Polisi y'u Rwanda, bajya gushyigikira ikipe yabo "Leopards".
Coasters 40 z’Abanyekongo zaherekejwe na Polisi y’u Rwanda, bajya gushyigikira ikipe yabo "Leopards".

Ikipe ya Congo Leopards igeze muri kimwe cya kabiri nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-1. Itsinzi ya Congo ku Rwanda ikaba yaratumye Abanyekongo bishima ndetse ababarirwa muri 20 bakora impanuka mu mujyi wa Goma, bajyanwa mu bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAKONGO MAN BAZIGUMIRE IYO NGIYO

IMBWA yanditse ku itariki ya: 2-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka