Bugesera: Barasaba gukorerwa umuhanda uzabafasha mu buhahirane

Abaturage bo mu mirenge ya Shyara, Nyarugenge na Musenyi mu Bugesera barasaba ubuyobozi kurangiza umuhanda uhuza iyi mirenge kugira ngo woroshye ubuhahirane.

Sebushishi Jonathan ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Shyara, uri rwagati mu gishanga cya Migina kiri hagati y’Umurenge wa Shyara n’uwa Musenyi.

Imashini zawukoraga zarahagaze
Imashini zawukoraga zarahagaze

Avuga ko ku mpande zombi (Shyara na Musenyi) hakozwe umuhanda mu mwaka wa 2011 wagombaga kujya uhuza iyi mirenge. Nyamara ariko imusozi ngo harakozwe neza, bigeze mu gishanga birananirana, dore ko ibyo bahatindishaga byahitaga birigita.

Agira ati “Abaturage tukaba dusaba Ubuyobozi bw’Akarere kureba uko tubigenza uyu muhanda urangire gukorwa. Nk’ubu iyo nshaka kujya i Kigali mfite umuzigo munini birangora nkajya Ruhuha cyangwa i Nyamata kandi nakagombye guhita ngenda bitanduhije”.

Mukarutabana Priscilla avuga ko beza imyaka bakabura ababagurira kubera ko kuba badafite umuhanda bituma baba mu bwigunge.

Ati “Nk’iyo umuguzi aramutse aje aha araduhenda kuko atubwira ko kubyambutsa bimuhenda hanyuma tugapfa kwemera amafaranga aduha”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buvuga ko hagati mu gishanga harenze Ubushobozi bw’Akarere kubera imiterere yaho, dore ko ba rwiyemezamirimo babiri bose basheshe amasezerano, ari na yo mpamvu kuri ubu bwamaze kwitabaza Minisiteri y’Ibikorwa Remezo binyuze mu kigo cyayo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA.

Umuyobozi w’agateganyo mu ishami ryo kubungabunga imihanda mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, Murengerantwari Adolphe, atangaza ko inyigo y’aho hantu iri gukorwa.

Ati “Ndizeza abaturage ko hazakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 nibabe bihanganye kuko birasaba ubwitonzi”.

Byari biteganyijwe ko uyu muhanda wagombaga kuzura burundu mu ntangiriro z’umwaka wa 2014.

Kuri ubu, hari umuturage wafashe icyemezo cyo gutindisha ibiti n’ibyatsi akayira gafasha abaturage gutambuka, aho umuturage yishyura amafaranga ijana ariko yiyongera bitewe n’imitwaro afite. Ni akayira ariko igare ritanyuramo ritwaye abagenzi kubera ko n’ubundi gatigita kandi hari n’aho uba uhurira n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka