Basobanuriwe ko bashobora kugirwa intwari kubera ibikorwa byabo

Nyuma yo kugezwaho amateka y’intwari, abaturage b’Umurenge wa Ngamba basobanuriwe ko buri wese ashobora kuba intwari bitewe n’ibikorwa bye.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari, ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde, mu Murenge wa Ngamba, abaturage basobanuriwe ibyaranze intwari z’u Rwanda, maze bahamagarirwa guharanira kuba intwari bakora ibikorwa byiza.

Itorero ry'i Ngamba risusurutsa Umunsi w'Intwari.
Itorero ry’i Ngamba risusurutsa Umunsi w’Intwari.

Mu kiganiro Amuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Emmanuel Bahizi yatanze, yabwiye abaturage ko kuba intwari bisaba gukora ibikorwa byiza birimo kwitangira igihugu, kurwanya amacakubiri, no kuba umunyakuri.

Yagize ati “Ni na yo mpamvu, kuri uyu munsi insanganyamatsiko ivuga iti ‘Duharanire ubutwari, twubaka ejo hazaza’. Mu gihe turi bwange ikibi, tukitandukanya na cyo kandi tukiyemeza kukirwanya; (….)birashoboka ko buri wese mu bikorwa ukora, ejo na we ushobora kuba intwari.”

Ngo nubwo Umunsi w’Intwari umaze imyaka 22 gusa wizihizwa, Bahizi ahamya ko intwari zabayeho kuva kera, aho atanga urugero rw’abitwaga “abacengeri” bamenaga amaraso yabo ku rugamba kugira ngo u Rwanda ruzarutsinde.

Mu Murenge wa Ngamba hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, batanga icyizere cy’uko ubutwari bushoboka.

Abayobozi bitabiriye Umunsi w'Intwari i Ngamba.
Abayobozi bitabiriye Umunsi w’Intwari i Ngamba.

Rwambaya Emmanuel na Gahirima Gabriel, batoranyijwe nk’indashyikirwa, batangaza ko babigezeho kubera uburere bakuye ku babyeyi no mu nyigisho z’amadini.

Gahirima ati “Mbere yo kujya mu idini, kugira neza ni umuco twatojwe n’ababyeyi. Twasanze ababyeyi bacu babana neza n’amoko yose. Mu gihe cya Jenoside ntabwo twari gushyigikira ko abatutsi bicwa ahubwo twakoze uko dushoboye turabahisha”.

Intwari zibukwa buri tariki 1 Gashyantare ni “Imanzi” ari zo Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu akarugwaho n’umusirikare utwazwi uhagarariye ingabo z’igihugu zaguye ku rugamba.

Hibukwa kandi intwari z’”Imena” zirimo umwami Mutara III Rudahigwa , Michel Rwagasana, Uwiringiyimana Agathe, Umubikira Niyitegeka Felicite n’abanyeshuri bigaga i Nyange batashyigikiye umugambi w’abacengezi wo kubatandukanya bashingiye ku moko ndetse n’intwari z’”Ingenzi” zigizwe n’abantu bakiriho barangwa n’ibikorwa byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka