Gusobanukirwa ngo byatumye basanga hari byinshi byabagira intwari

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma batangaza ko hari byinshi babona byabagira intwari, nyuma yo gusobanurirwa ko bishoboka no ku batari abasirikare.

Ntirenganya Olivier ukora akazi ko gutwara moto, yavuze ko bimwe mu bikorwa uru rubyiruko ruvuga ko bigaragazamo ubutwari harimo ukudahishira ibikorwa bibi nka ruswa, ibiyobyabwenge n’amacakubiri, ahubwo bakagaragaza uwashaka kubishoramo urubyiruko.

Abahawe ibiganirok'ubutwari hari abavuze ko bari baziko kuba intwari bigombera kuba uri umusirikari cyangwa urugamba rwo kurwanira igihugu gusa.
Abahawe ibiganirok’ubutwari hari abavuze ko bari baziko kuba intwari bigombera kuba uri umusirikari cyangwa urugamba rwo kurwanira igihugu gusa.

Yagize ati “Nkanjye w’umumotari hari abo dutwara bafite ibyo biyobyabwenge,hari kandi nabatanga izo za ruswa. Nkanjye umaze kumva ikiganiro k’ubutwari ndumva ngiye kubuharanira ndwanya akarengane na ruswa nagaragaza abashaka kubidushoramo.”

Yabitangaje nyuma yo kwitabira ikiganiro ku butwari cyatanzwe ku Munsi w’Intwari z’igihugu kuri sItade Cyasemakamba ku wa 1 Gashyantare 2016.
Muri ibyo birori byari byahuriyemo abatuye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Kibungo, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko bari baziko kuba intwari bisaba kuba uri umusirikare wagiye ku rugamba.

Ibirori byo kwizihiza intwari z'u Rwanda urubyiruko rwaridagaduye mu mbyino z'amatorero.
Ibirori byo kwizihiza intwari z’u Rwanda urubyiruko rwaridagaduye mu mbyino z’amatorero.

Asubiza kubibazo by’urubyiruko rwabazaga niba bishoboka kuba intwari utabari umusirikare cyangwa umupolice, Harerimana Augustin wari watanze ikiganiro ku butwari yabisubije yifashishije ijambo rya Paul Kagame.

Ati “Ubutwari bugaragazwa n’ibikorwa byiza biha agaciro abanyarwanda kandi biharanira ubuzima bwiza bwabo bunabasubizamo ikizere uko bikwiye.”

Zimwe mu ngero zifashishijwe basobanurira uru rubyiruko harimo intwari z’abanyeshuri b’inyange banze kwitandukanya igihe abacengezi babasabaga kwivangura bashingiye ku moko maze bakabyanga bakabica.

Ministri w’umuco na sport Uwacu Julienne, yasobanuye ko intwari mu gihe cya none ari uguharanira gukora bifitiye Abanyarwanda n’abantu muri rusange byagira umuntu intwari.

Ntirenganya Olivier ukora akazi ko gutwara moto, yavuze ko bimwe mu bikorwa uru rubyiruko ruvuga ko bagaragazamo ubutwari ruvugamo ukudahishira ibikorwa bibi nka ruswa, ibiyobyabwenge n’amacakubili, ahubwo bakagaragaza uwashaka kubishoramo urubyiruko.

Yagize ati “Nkanjye w’umumotari hari abo dutwara bafite ibyo biyobyabwenge,hari kandi nabatanga izo za ruswa. Nkanjye umaze kumva ikiganiro k’ubutwari ndumva ngiye kubuharanira ndwanya akarengane na ruswa nagaragaza abashaka kubidushoramo.”

Yabitangaje nyuma yo kwitabira ikiganiro ku butwari cyatanzwe ku munsi w’intwari z’igihugu kuri stade Cyasemakamba kuwa mbere tariki 1 Gashyantare 2016.

Ibi birori byari byahuriyemo abatuye umudugudu wa Kiruhura mu murenge wa Kibungo, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko bari baziko kuba intwari bisaba kuba uri umusirikare waiye ku rugamba.

Asubiza ku bibazo by’urubyiruko rwabazaga niba bishoboka kuba intwari utabayeho umusirikare cyangwa umupolise, Harerimana Augustin wari watanze ikiganiro ku butwari yabisubije yifashishije ijambo rya Paul Kagame.

Ati “Ubutwari bugaragazwa n’ibikorwa byiza biha agaciro Abanyarwanda kandi biharanira ubuzima bwiza bwabo bunabasubizamo icyizere uko bikwiye.”

Zimwe mu ngero zifashishijwe basobanurira uru rubyiruko harimo intwari z’abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya igihe abacengezi babasabaga kwivangura bashingiye ku moko maze bakabyanga bakabica.

Ministri w’Umuco na Sport, Uwacu Julienne, yasobanuye ko intwari mu gihe cya none ari uguharanira gukora ibifitiye akamaro Abanyarwanda n’abantu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

buri wese yaba intwari bityo abanyarwanda nibabihagurukire bakore ibishimwa bazisanga muri icyo kiciro kandi byababera

Karim yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka