Babwiwe ko ubutwari atari ubw’abatakiriho gusa

Abaturage bo mu murenge wa Muhima barakangurirwa gukora ibikorwa by’ubutwari kuko ngo kuba Intwari bidasaba ko umuntu aba atakiriho gusa.

Byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda wabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Gashyantare 2016, aho abaturage b’akagari ka Kabeza muri uwu murenge mu Karere ka Nyarugenge bahuriye hamwe, bagahabwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’ubutwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhima akangurira abaturage ba Kabeza gukora ibikorwa by'ubutwari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima akangurira abaturage ba Kabeza gukora ibikorwa by’ubutwari.

Munyaburanga Thomas uhagarariye akagari ka Kabeza muri Njyanama y’umurenge wa Muhima watanze ikiganiro, avuga ko umuntu ukiriho ashobora kuba Intwari.

Yagize ati “Tumenyereye ko Intwari ari izitakiriho, ariko n’ubu iyo ukoze ibikorwa byo gukunda igihugu, ukumva ko ikibazo cy’umuturanyi wawe ari icyawe, ukarwanya ibiyobyabwenge kugeza ubiciye burundu aho utuye, kizaba ari igikorwa cy’ubutwari.”

Yatanze urugero rw’Intwari zikiriho, aho yagarutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’abana b’i Nyange banze kwitandukanya babisabwe n’abacengezi biviramo bamwe muri bo kuhaburira ubuzima.

Umwe mu baturage bari bitabiriye ibi birori, Ingabire Veneranda, we agaruka ku cyo umunsi w’Intwari umwibutsa.

Mu kwishimira umunsi w'intwari abataurage bacinye n'akadiho.
Mu kwishimira umunsi w’intwari abataurage bacinye n’akadiho.

Ati “Iyo uwu munsi ugeze iteka nibuka ko hari abantu bitangiye iki gihugu mu gihe cyari kirimo amarira n’imiborogo, bakemera kukimenera amaraso kugira ngo tube dufite amahoro uyu munsi, ni ngombwa rero ko duhora tubibuka tukanabashimira ubutwari bagize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Ruzima John, avuga buri muntu wese ukoze igikorwa cy’indashyikirwa aba ari Intwari, anagira icyo yisabira abaturage b’akagari ka Kabeza.

Ati “Icyo mbasaba ni uko dufatanya nk’Abanyarwada kugira ngo ikivi za Ntwari zacu zatangiye tucyusa, cyane ko tukigeze hagati kuko iyo urebye uko abantu baharanira guteza imbere igihugu nta vangura hagati yabo, ni uguhesha ishema za Ntwari.”

Intwari z’u Rwanda kugeza ubu ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Abaturage bakaba bavuga ko bazahora bazishimira urukundo zagaragaje zitangira u Rwanda n’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka