Intore zemeye umusanzu mu guhindura imibereho y’abaturage

Mu bikorwa by’urugerero rw’Intore z’inkomezabigwi z’Akarere ka Kamonyi, ziyemeje gukora ubukangurambaga buganisha ku mibereho myiza y’abaturage kuko ariyo nzira y’iterambere.

Nyuma yo gusoza amahugurwa y’Itorero ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2015, abahuguwe bakomereje mu bikorwa mu rugerero bazamaramo amezi atandatu bafasha abaturage.

Intore z'akagari ka gihinga zivuye mu baturage kureba isuku.
Intore z’akagari ka gihinga zivuye mu baturage kureba isuku.

Intore zo mu karere ka Kamonyi zahigiye gukangurira abaturage kugira isuku, akarima k’igikoni, gutera ibiti, kubakira inzu umuturage utishoboye muri buri kagari no kwigisha gusoma no kwandika.

Abo mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, batangiye ubukangurambaga bw’isuku kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ugushyingo 2016.

Munezero Ildephonse, Intore iri ku rugerero, ashima ko mu ngo zisaga 60 bagezemo basanze bazi kwita ku isuku y’amasahani, ariko mu bwiherero ho ngo hari ikibazo.

Ati “Hari aho twasanze badafite imisarani yubakiye. Twaganiriye nabo batubwira ko bahura n’imbogamizi z’uko kubaka umusarani bigomba kwakirwa ibyangombwa mu buyobozi. Twabemereye gukora ubuvugizi ku buyobozi kugira ngo boroherezwe kubaka imisarani.”

Si ikibazo cy’isuku cyonyine gihangayikishije urubyiruko ruri ku Rugerero, ahubwo biyemeje no gukora ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge na Malariya.

Niyitanga Enock ati “Twasanze abaturage badafite inzitiramubu ndetse n’abazifite ntibazikoresha neza. Ubanza aribyo byongereye malariya.”

Niyitegeka akomeza avuga ko bagiye guhagurukira siporo y’urubyiruko, bajye bahuriramo na bagenzi ba bo babaganirize ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Kuva gahunda y’Itorero ku barangije amashuri yisumbuye itangiye, ubuyobozi butangaza ko hari umusanzu intore zatanze mu bukangurambaga bukorerwa abaturage.

Nzayisenga Mathieu, umukozi ushinzwe imiberho y’abaturage mu kagari ka Gihinga, ati “Intore zadufashije byinshi mu bijyanye n’isuku. Izabanje zahereye ku isuku y’umubiri, none kuri ubu tubona hari icyahindutse.”

Mu ntore zisaga 1800 ziri mu bikorwa by’urugerero mu karere ka Kamonyi, akagari ka Gihinga gafitemo 36, ziyemeje kuzenguruka mu midugudu itanu ikagize bakora ubukangurambaga ku isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka