Umwana w’imyaka 5 witwa Sophia Moss ukomoka mu Ntara ya Louisiana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika amaze gusoma ibitabo bigera 874 mu gihe cy’umwaka umwe amenye gusoma.
Umusore witwa Jean Bosco Karahanyuze utuye mu murenge wa Bungwe, akarere ka Burera ahamya ko icuguti cyangwa igitogotogo cye yakoze mu biti kimurutira igare rikoze mu byuma ngo kuko cyimwinjiriza amafaranga igare ridashobora kwinjiza.
Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu murenge wa Nyakiriba, akarere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yabyaye umwana uteye nk’igisimba kuko yaba isura kimwe n’igice cyo hasi hose hameze nk’inyamaswa.
Aho kugirango abantu biyicishe imiti isinziriza cyangwa se igabanya umboba, urubuga Spotify rufatanyije n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bashyize ahagarara indirimbo abantu bagira ubwoba mu ndege bagenda biyumvira ubundi bakamererwa neza.
Umugabo witwa Colin Fiedler nyuma y’uko umutima we uhagaze, yajyanwe mu bitaro bifite igikoresho kitaboneka henshi AutoPulse, maze ku bw’iri koranabuhanga arongera aba muzima.
Umukobwa w’imyaka 22 witwa Tintswalo Ngobeni yahungiye mu Bwongereza nyuma yo gutinya kugirirwa nabi n’umwami wa Swaziland Mswati wa Gatatu washaka kumugira umugore we wa 14.
Mu cyumweru gishize, mu gihugu cya Pologne havutse uruhinja rufite igipimo cya Alcool cy’amagarama 4.5 mu maraso bivuga ko rwari rwasinze bitavugwa ukurikije icyo gipimo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Initial Washroom Hygiene bwagaragaje ko udukapu bamwe mu bagore n’abakobwa bitwaza tubamo udukoko bita bacteria twinshi kandi tunyuranye kurusha bumwe mu bwiherero rusange, kandi ngo udukapu dukozwe mu ruhu two turushijeho kugendamo udukoko twinshi.
Itsinda ry’abaganga b’indwara z’umutima bo muri Amerika (American Heart Association) rirashishikariza abantu gutunga inyamaswa zo mu rugo zigendana n’abantu (animal de compagnie) kuko ngo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Umugabo w’umunyahongiriya w’imyaka 37 witwa Tibor yacikiye ukuboko munsi y’inkokora ku bw’impanuka, abasha gutwara imodoka yijyana kwa muganga.
Sindikubwabo Augustin ushinzwe amashyamba mu mirenge ya Mukingo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/05/2013 ahagana saa cyenda z’amanywa yirukanwe mu nama yaberaga mu cyumba cy’inama cy’ako karere azira kuza asa nk’uwasinze akanavuga amagambo aterekeranye.
Umuganga w’inzobere mu by’imikorere y’imitsi (neurologue) witwa Christophe Petiau aragira inama abakozi kujya bakoresha neza akaruhuko bahabwa bari ku kazi ndetse agasaba abakoresha gutegeka abakozi babo gusinzira muri ako karuhuko.
Sosiyete yo mu Bufaransa yitwa Slip Francais yakusanyije amayero ibihumbi 19 igiye gushora mu gukora utwenda tw’imbere tw’abagabo “ikariso” duteye imibavu ihumura (parufe).
Umukobwa witwa Shema utuye mu mujyi wa Rwamagana yabwiye abayobozi bo mu murenge atuyemo na Polisi ko abantu batabika amafaranga yabo kure baba bamutera igishuko cyo kuyiba kandi ngo ntiyizeye ko azajya ayarebera ngo areke kuyiba kandi nta handi agira akura ifaranga.
Umugabo wiyise Vitaly aratangaza ko afite ibibazo bitatu gusa abaza buri mukobwa wese akemera kumusoma hatarashira amasegonda 30 bamenyanye, ndetse bataranibwirana amazina yabo n’aho buri wese atuye.
Umukecuru w’imyaka 84 washinjwaga kwiba amafaranga y’abinjira muri Amerika yahisemo gushaka abicanyi kabuhariwe bazamwicira umushinjacyaha umwe kandi bagakomeretsa bikomeye abandi babiri bari mu bakurikirana ibyaha aregwa.
Polisi yo mu birwa bya Caraïbes yatahuye abagore batatu bari bigize ababikira bagira ngo babashe gutwara ibiyobyabwenge bita cocaine mu myambaro nk’iy’ababikira ntawe ubatahuye kuko bakekaga ko nta wakeka iyo ngeso ku babikira.
Umugeni n’abandi bakobwa bane b’inshuti ze bitabye Imana mu ijoro rya tariki 04/05/2013, bahiriye mu modoka yo mu bwoko bwa Limousine, ubwo bari mu muhanda berekeje mu birori muri leta ya California muri leta zunze ubumwe z’America.
Umukobwa witwa Joan Alupo wo mu gihugu cya Uganda yafashwe bugwate n’umuntu bari babaye inshuti ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ategeka iwabo w’umukobwa kumwoherereza amadolari ya Amerika ibihumbi 400 ngo abone kumurekura. Ku bw’amahirwe umukobwa yaje kurekurwa, ariko ngo byamusigiye ihungabana.
Urukiko rwa Kampala muri Uganda rwakatiye umugabo w’imyaka 41 witwa Ronald Bunjingo igihano cyo gufungwa umwaka umwe cyangwa gukora imirimo nsimburagifungo y’iminsi ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyara ku nzira nyabagendwa.
Umusaza w’imyaka 90 witwa Roger-marc Grenier wo mu Bufaransa tariki 22/04/2013 yafashe icyemezo cyo gutanga itangazo ry’uko ashaka umugore akoresheje icyapa yamanitse imbere y’iwe. Avuga ko ashaka umugore uri mu kigero cy’imyaka 70 na 80 wo kumurinda irungu.
Bamwe mu bayobozi bacungirwa umutekano ku buryo bukomeye ku isi ni abakuru b’ibihugu ariko igitangaje ni uko Prezida wa Botswana, Ian Khama, yariwe inzara n’urusamagwe mu maso arakomereka.
Kuva tariki 29 Mata 2013, Mark Zuckerberg umuyobozi w’urubuga rwa interineti rwitwa Facebook yatangaje ko umushahara we ushyirwa ku idorari rimwe (hafi amafaranga y’u Rwanda 650) ku kwezi.
Umugabo w’imyaka 47 witwa Feroz Khan, utuye ahitwa Ludhiana mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde, afunzwe akekwaho kuba yagurishije umwuzukuru we w’uruhinja ku mayero 640 yifashishije Facebook.
Uwahoze ari padiri Lambert Karinijabo yasezeranye ku mugaragaro n’uwo bazarushingana Aimée Ntakirutimana imbere y’amategeko ku biro by’umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013.
Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy n’umugore we Carla Bruni-Sarkozy ngo nibo babaye aba mbere muguha impano nyinshi umuryango wa Perezida wa Amerika, Barack Obama, mu mwaka wa 2011.
Umugabo witwa Nyaminani Felisi usanzwe utuye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yihishe umugore babyaranye kabiri ajya gusezerana n’umukobwa wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Kubera guhura n’ikibazo cy’ibicanwa hamwe na hamwe mu karere ka Rulindo, hari imirenge abaturage baho barya ari uko baguze inkwi zo gutekesha ku kilo.
Mu kagari ka Kibuye, umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, umusore bahimba mano six (mano atandatu), yaketsweho ubujura kubera ko ibimenyetso basanze ahakorewe ubujura byamushyiraga mu majwi.