Abaza ibibazo bitatu gusa, umukobwa wese akemera kumusoma

Umugabo wiyise Vitaly aratangaza ko afite ibibazo bitatu gusa abaza buri mukobwa wese akemera kumusoma hatarashira amasegonda 30 bamenyanye, ndetse bataranibwirana amazina yabo n’aho buri wese atuye.

Uyu Vitaly wemeza ko ngo abasha gusoma buri mukobwa mwiza wese abonye, avuga ko yirinda kubaza ibintu byinshi cyane. We icyo aba ashaka ngo ni uko umukobwa abonye ari mwiza yemera ko basomana kandi ngo abasaga 75% babyemera mu kanya gato cyane bakimara guhura.

Vitaly ngo yateguye ibibazo bitatu bigufi, bibanzirizwa akenshi no kubaza umukobwa niba afite inshuti y’umuhungu bakundana. Ubwo ngo ahita akurikizaho kubaza nyamukobwa niba akeka ko uwo Vitaly bavugana yaba ateye neza ku buryo abantu bamukunda.

Ikibazo cya nyuma gisoza byose ngo ni ukubaza umukobwa niba yumva hari impamvu ifatika yababuza gusomana kandi muri ako kanya aho baba bavuganira nyine.

Vitaly aremeza ko ahita abigerageza kandi ngo abigeraho ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Iyi video iragaragaza uko abigeraho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

bit.jewe.nkundanye.ntmukobwa.narabuze.ivyo.nomubaza

nishimwe.patrick yanditse ku itariki ya: 16-12-2016  →  Musubize

ikuzimu hasamiye abantu beshi
iterambere ni ikintu kimwe kumenya imana no kwitandukanya ni ikibi gusa

mbuyi jean felix yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

izo ni inzozi ntibyamuhira rwose agabanye imitwe

Uwampinka Yvette yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

d@ guy kubona dame akunda it’ll b hard 4 him

josbrown fenty yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

uyu musore afite ikibazo mumutwe nonese uwo mushinga ko utunguka azabaho ate ashake abaganga bamugire inama si no apfuye ubusa

yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

iyo ntankuru irimo;uwo musore yabuze icyo akora;nawe yashinze busness yo gusomana itungukan

ntezanas yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka