Uwo bahuriye kuri facebook yamufasheho ingwate yishyurwa miliyoni 260

Umukobwa witwa Joan Alupo wo mu gihugu cya Uganda yafashwe bugwate n’umuntu bari babaye inshuti ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ategeka iwabo w’umukobwa kumwoherereza amadolari ya Amerika ibihumbi 400 ngo abone kumurekura. Ku bw’amahirwe umukobwa yaje kurekurwa, ariko ngo byamusigiye ihungabana.

Uyu mukobwa Alupo yamenyanye n’umuntu ku rubuga rwa Facebook, bakaza guhana gahunda yo guhura bakaganira ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 01/05/2013.

Uyu mukobwa ngo yavuye iwabo agiye guhura n’inyo nshuti yari yungutse, ariko ibyari uguhura no kumenyana biza kuba ibyago ubwo mu masaha make iwabo b’umukobwa babonye telefoni ibahamagara ibamenyesha ko nibadatanga miliyoni 400 z’amashilingi akoreshwa muri Uganda umwana wabo azagira ibyago bikomeye kandi batongera kumubona.

Radice Okama ubyara uwo mukobwa ngo wigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Tororo muri Uganda yahise abimenyesha inzego za Polisi, ndetse ngo umuyobozi w’igipolisi cya Uganda ategeka ko polisi Ikoresha ubushobozi bwose mu gutahura abatwaye Alupo.

Ku munsi ukurikiyeho, abari bafashe bugwate Alupo bongeye guhamagara ababyeyi be kandi babamenyesha ko noneho bashaka amadolari ya Amerika ibihumbi 400, kandi babaha amanomero y’amakonti bazoherezaho ayo madolari mu mabanki abarizwa muri Tanzaniya n’Ubuyapani.

Daily Monitor ikomeza ivuga ko mu gushakisha, abapolisi bagiye iwabo wa Alupo, bakoresha mudasobwa ye, baza gutahura ko uwo bari baguye guhura bari bahanye gahunda kuri Facebook, ndetse bamenya uwo ari we, n’abandi baziranye kuri Facebook baje kwifashishwa mu gutahura neza uwo ariwe.

Uyu ngo yaje kumenya ko Polisi imukurikirana isataburenge, kuwa gatanu tariki 03/05/2013 arekura Alupo ariko ahita aburirwa irengero kugeza na n’ubu. Polisi ya Uganda ngo iracyamushakisha, mu gihe umukobwa we ngo yahungabanye bidakabije akaba ari kwitabwaho; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda.

Mu bihe byashize ngo kwiba abantu gutyo byari byarakajije umurego, aho abashaka amafaranga batwara abafitanye isano n’abaherwe, bakazabarekura ari uko babahaye amafaranga runaka.

Muri iyi minsi ariko ngo byari byaragabanyije umurego kuko hashyizweho amategeko akarishye atanga ibihano birimo gufungwa imyaka iri hejuru y’icumi cyangwa gufungwa burundu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka