Bufaransa: Batangiye gukora utwenda tw’imbere duteye imibavu ihumura

Sosiyete yo mu Bufaransa yitwa Slip Francais yakusanyije amayero ibihumbi 19 igiye gushora mu gukora utwenda tw’imbere tw’abagabo “ikariso” duteye imibavu ihumura (parufe).

Iyo kariso ikoranye ubuhanga ifite udupfunyika duto tw’iyo mibavu dutangira gutanga impumuro nziza nyuma yo kumeswa inshuro 30 bivuga ko umuntu uhindura ako kenda k’imbere nibura buri munsi akakamesa mu gihe cy’ukwezi ari bwo wa mubavu utangira kumvikana.

Umuyobozi w’iyo sosiyete ati: “Parufe iri mu dupfunyika tw’utwo twenda tw’imbere, itangira gukora nyuma y’inshuro 30 dukoreshwa.”
Iyo mibavu yagenewe abagabo ntabwo ifite impumuro ikaze nk’uko parufe z’abagore zihumura cyane, ihumura nk’urusenda.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko gukorera iyo kariso mu Bufaransa bigaragaza ko na bo bashoboye guhanga udushya. Ati: “Murashaka guhindura isi, murashaka guhindura ibintu, tugomba guhera ku ikariso. ibi bigaragaza ko dushoboye guhanga udushya mu Bufaransa.”

Mu gihe cy’umwaka umwe, izo kariso zagera ku isoko izirenga ibihumbi 20 zimaze kugurwa bakaba bateganya kuzigeza no ku masoko mpuzamahanga cyane cyane Buyapani. Ariko nta giciro cy’iyo kariso gitangazwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe ndabona ibintu birikubahocyangwabirikuvugwa nkagira ubwobakukondabona abantubasigayebakoraibintubiteyeubwoba .nonererobenedata nimuze twubakekuwiteka kukoniwenzirayukuri nubugingo.Nahoubundi ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.

Mukazayire yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka