Ngo gusinzira mu kazi nibyiza cyane

Umuganga w’inzobere mu by’imikorere y’imitsi (neurologue) witwa Christophe Petiau aragira inama abakozi kujya bakoresha neza akaruhuko bahabwa bari ku kazi ndetse agasaba abakoresha gutegeka abakozi babo gusinzira muri ako karuhuko.

Uwo muganga avuga ko abantu benshi bakoresha akaruhuko kabo mu bindi bintu harimo n’ibibafitiye inyungu bibasaba imbaraga zo mu mutwe cyangwa iz’umubiri nyamara bagombaga kuruhuka.

Christophe ntiyemera akaruhuko ko gufata icyayi cyangwa ikawa mu biro ahubwo ngo gusinzira niwo muti w’umunaniro; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Atlantico.

Christophe avuga ko hari abakoresha usanga bahana cyangwa batonganya abakozi babo iyo basanze basinziriye mu kazi ndetse bene abo bakitwa abanebwe kandi aribyo byatuma babona umusaruro mwiza.

Gufata umwanya wo gusinzira ku kazi ngo bitanga umusaruro mwiza ku bakozi.
Gufata umwanya wo gusinzira ku kazi ngo bitanga umusaruro mwiza ku bakozi.

Kimwe na Christophe, itsinda ry’abashakashatsi b’Abanyamerika ryemeza ko kuba abakozi n’abakoresha babyuka kare batarangije ibitotsi byabo bibangamira akazi amasaha yose iyo batabonye umwanya wo gusinzira ku kazi.

Kubera iyo mpamvu, abakoresha ngo bahomba amafaranga kuva ku madolari 1967 kuzamura kuri buri mukozi bitewe no kudakora akazi neza nabyo ari ingaruka zo kudasinzira ku kazi.

Abantu babasha gusinzira niyo baba bicaye mu biro byabo ngo nibo bakora akazi neza. Ikindi kandi, ngo ningombwa gusinzira byibura isaha imwe nyuma yo gufata ifunguro rya saa sita, naho umukozi usinzira hagati y’iminota 30 na 90 ku munsi niwe uhorana imbaraga zo gukora akazi neza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwabwira I mpamvu njye mbyuka muma saa 10:00 ndi mukazi ibitotsi b’ikanzenjyereza niyo naba ndi murusaku

Nkomeje philemon yanditse ku itariki ya: 27-01-2023  →  Musubize

Ubwo byasaba des mini dortoirs kuko gusinzirira ku ntebe bibabaza imitsi y’ijosi! Iyo budget rero yagorana ku bigo byinshi!!!

EUGENE yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

KURYAMA KU MEZA NTABWO BIRI COMFORTABLE. UBWO BASHAKA N’UMUGANGA WO KUGORORA IMITSI Y’IJOSI UMUNTU ABYUTSE!!! SI NON, KURYAMA NTAWABYANGA!!!

yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

ok. nineho reka ndebe aho nakwihengeka, buriya ndabyuka ari uko ibitotsi bishize

bien yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka