Nicolas Sarkozy ngo niwe muntu wahaye Obama kado nyinshi mu mwaka wa 2011

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy n’umugore we Carla Bruni-Sarkozy ngo nibo babaye aba mbere muguha impano nyinshi umuryango wa Perezida wa Amerika, Barack Obama, mu mwaka wa 2011.

Muri rusange, muri uwo mwaka urugo rwa Sarkozy rwahaye urwa Obama impano (cadeaux) zifite agaciro k’amadorari 41,635 (miliyoni zisaga 26 mu mafaranga y’u Rwanda); nk’uko ikinyamakuru Atlantico.fr kibikesha ibiro bya Perezida Obama.

Mu byo ikinyamakuru kivuga ko Sarkozy yahaye mugenzi we harimo n’ibikoresho bikinishwa umukino wa gorufe (Golf) kuko ngo Obama akunda uwo mukino.

Nocolas Sarkozy aganira na Obama.
Nocolas Sarkozy aganira na Obama.

Kuba Sarkozy yaragaragaje ubucuti na Obama ngo bigaragara ko Perezida Obama ashobora kuba yaratengushywe no gutsindwa kwa Sarkozy kuri manda yakurikiyeho.

Ikinyamakuru kandi kivuga ko Sarkozy atariwe wenyine wagaragarije Obama ko amwishimira kuko na Perezida Hu Jintao w’Ubushinwa yahaye Obama igishusho cy’uwahoze ari Perezida wa Amerika Abraham Lincoln ndetse na Dmitri Medvedev w’Uburusiya akamuha izindi mpano.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka