Umwana w’imyaka 5 amaze gusoma ibitabo hafi 900

Umwana w’imyaka 5 witwa Sophia Moss ukomoka mu Ntara ya Louisiana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika amaze gusoma ibitabo bigera 874 mu gihe cy’umwaka umwe amenye gusoma.

Uyu mwana w’umukobwa yize gusoma afite imyaka ine y’amavuko ahita atangira gusoma ibitabo by’abana. Amaze gusoma ibitabo byose byo mu ishuri ry’ikiburamwaka yigamo akaba ngo yaratangiye gusoma n’ibyo mu mashuri abanza.

Abarimu n’abakora mu busomero (library) bavuga ko ku myaka ine abana baba batazi gusoma bakiga kubarira ku ntoki kandi bakunda gukina n’ibikinisho. Ariko Sophia si ko ameze, we yamenye gusoma kare akaba asoma ibitabo 20 buri cyumweru ni ukuvuga nibura bitatu ku munsi.

Sophia Moss.
Sophia Moss.

Ngo ibyo abikora cyane cyane mu gihe cyo kuryama. Umubyeyi we yatangarije Terevisiyo yitwa WAFB ati: “ (Sophia) Asoma mu gihe cyo kuryama, akunda gusoma, abikora mu gihe cyose afite.”

Inyota yo gusoma ishobora kuzatuma avamo n’umwanditsi dore ko amaze kwandika igitabo yise “Sophia’s dog” aho abara inkuru y’akanyamasyo gafite ingufu zidasanzwe; nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwana ndamukunze n’umuhanga.

josue yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka