Umukowa yahungiye mu Bwongereza ahunga kuba umugore wa 14 wa Mswati
Umukobwa w’imyaka 22 witwa Tintswalo Ngobeni yahungiye mu Bwongereza nyuma yo gutinya kugirirwa nabi n’umwami wa Swaziland Mswati wa Gatatu washaka kumugira umugore we wa 14.
Ngobeni uri mu nzira zo gusaba kuba mu Bwongereza nk’impunzi yatangarije ikinyamakuru The Dailymail ko Mswati yamubonye ku mugore wa kane wa Muswati afite imyaka 15 amusaba ko yamubera umugore.
Agira ati: “Yatangiye kumpamagara ndi ku ishuri ricumbikira abanyeshuri. Yambajije niba nshaka kuba umwe mu bagize umuryango w’ibwami. Nagombaga guceceka kubera ubwoba kuko nari nzi neza ko ntashobora kubyemera.”
Uyu mukobwa yemeza ko abagore b’umwami Mswati babaho nabi aho batemerewe kuva ibwami uko bishakiye. Ati: “Abagore bose bararinzwe, ntibemerewe kuhava, umwami atabyemeye. Ngo bemerewe gusohoka rimwe mu mwaka bakajya muri Amerika…”.
Umwami wa Swalizalind yemerewe guhitamo mu bakobwa b’amasugi (batakoze imibonano mpuzabitsina) umwe agira umugore we buri mwaka, bityo bigatuma aca agahigo ko gutunga abagore benshi.
Uyu mukobwa yageze mu Bwongereza abifashijwe na nyirasenge kugira ngo asange nyina wari umazeyo imyaka itanu, ari mu banenga igihugu cye ko kitarangwamo demokarasi none akora imyigarambyo buri cyumweru imbere y’Ambasade y’igihugu cye.
Hibazwa impamvu yagize ibanga icyo kibazo igihe kingana n’imyaka irindwi. Hari abasanga ari uburyo bwo kugira ngo igihugu cy’u Bwongereza kimwakire nk’impunzi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwami mwibuke ko abagore b’igihugu cye bose ari abe. Afite guhitamo uwo ashaka wese.
twere kuba abacamanza naho uwo wakunze ibyo twita imyate kubwawe ubibonamo amaribori hanyuma ahubwo mbona yafashe umwanzuro ukwiye kuko cumi na batanu babaye kuri Mswati.
twere kuba abacamanza naho uwo wakunze ibyo twita imyate kubwawe ubibonamo amaribori hanyuma ahubwo mbona yafashe umwanzuro ukwiye kuko cumi na batanu babaye kuri Mswati.
aliko se umwami ashobora gutereta gutyo ntibikabe iyo nimitwe barimo guteka gusa shakisha ubuzima
Ni akumiro. Uyu mukobwa ashobora kuba ari umutekamutwe. Ngo acitse Umwami ! Ayo mahirwe se yayakura he ! Ibi babyita kwitelefona. Nakomeze agere ibwotamasimbi wenda ntiyazabura umurarura dore ko mbona nawe agasura ke atari shyashya.
Umugore usa kuriya koko umwami yaramushatse! Nashake refuge neza areke gusebya umwamai.
Ko ari na mubi se buriya ntashaka gusebya Umwami? Ni nka ba banyarwanda benewacu bagenda basebanya ngo Kagame ari kubashakisha kandi ntawe ubazi mu gihugu!! Najye kwishakira imibereho ibindi abireke