Bigize ababikira ngo boroherwe no gucuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo mu birwa bya Caraïbes yatahuye abagore batatu bari bigize ababikira bagira ngo babashe gutwara ibiyobyabwenge bita cocaine mu myambaro nk’iy’ababikira ntawe ubatahuye kuko bakekaga ko nta wakeka iyo ngeso ku babikira.

Aba batekamutwe bafatanywe ibiro bibiri bya cocaine bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 19 na miliyoni 470. Bafashwe bavuye mu gihugu cya Colombia bajyanye iyi cocaine ku kirwa gitembererwa na ba mukerarugendo benshi cyitwa San Andres.

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) aravuga ko aba bacuruzi bafashe ibyo biyobyabwenge babyihambirira ku mubiri wabo maze barenzaho imyambaro nk’iy’ababikira ngo bajijishe.

Jorge Gomez ukuriye Polisi mu gace ka San Andres yagize ati “Ubusanzwe imyambaro y’ababikira iba isa n’itabegereye cyane ku buryo bibwiraga ko tutari burabukwe ko bambariyemo ibindi bintu. Nanone kandi bibwiraga ko kuba basa n’ababikira bizatuma abapolisi batabasaka uko bikwiye.”

Bari biyambitse nk'ababikira ngo hatagira ubakemanga.
Bari biyambitse nk’ababikira ngo hatagira ubakemanga.

Ibihugu bya Colombia na Perou bifatwa nk’ibikomokamo cocaine nyinshi ku isi yose, benshi bakaba bayigemura ku masoko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Esipanye na Thailande.

Abacuruza cocaine bagerageza uburyo bwinshi bwo kuyihisha, burimo kuyihisha muri za mudasobwa, mu bitabo, mu mavuta y’abagore, mu nkweto n’ahandi.

Hari na bamwe bagiye batahurwaho kuyifunga mu dusashi bakatumira, bazagera iyo bayijyanye bakagerageza kuyigarura n’ubwo bibagiraho ingaruka nyinshi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka