Pologne: Uruhinja rwavutse rufite igipimo cya alcool cy’umusinzi kabuhariwe

Mu cyumweru gishize, mu gihugu cya Pologne havutse uruhinja rufite igipimo cya Alcool cy’amagarama 4.5 mu maraso bivuga ko rwari rwasinze bitavugwa ukurikije icyo gipimo.

Ngo ibi byatewe na nyina utarumviye inama z’abaganga ngo areke gufata ku gacupa igihe cyose yasamwe. Uyu mugore ukunda agasembuye yafashwe n’inda ari mu kabari ata ubwenge nyuma yo gufiningiza inzoga, abaganga bihutira kumutabara.

Abaganga bakimugeza mu bitaro byo muri ako gace, basanze ari ngombwa kumubyaza bamubaze. Bapimwe nyina w’umwana basanga afite amagarama 2.6 by’alcool mu gihe umwana afite hafi inshuro ebyiri za nyina.

Umwana ameze nabi kubera inzoga zikabije zafatwaga na nyina, abakozi bo kwa muganga baramukurikiranira hafi bamuha ubufasha bukenewe kugira ngo abeho; nk’urwo rubuga Gentside rubitangaza.

Nyina ashobora gukurikiranwa n’ubutabera aho ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu bikamuviramo kutarera umwana neza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwandakazi nukubatoza umuco wokutanywa amayoga nibindinkabyo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Vino ni umukobanyi inzoga zirakubaganisha ushukwa nabyo ntagira ubwenge!

Narcisse MUGWANEZA yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka