Rubavu: Umugore yabyaye umwana uteye nk’igisimba
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu murenge wa Nyakiriba, akarere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yabyaye umwana uteye nk’igisimba kuko yaba isura kimwe n’igice cyo hasi hose hameze nk’inyamaswa.
Uyu mubyeyi avuga ko inkomoko yo kubyara iki kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yari atwite.
Uyu mugore wari umaze igihe akuramo inda, iyi nda yabyaye yiyambaje umuvuzi wa Gakondo. Avuga ko inda ifite amezi atanu yaje kugirana ikibazo na muganga amubwira ko atazabyara umwana.
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo inda yamufataga tariki 24/5/2013, abandi bagore baje kumufasha cyane ko iyi nda itari yakagejeje igihe cyo kuvuka.
Ariko ngo bagerageje kumufasha arabyara babona abyaye ikiremwa kitameze nk’umuntu ubwoba burabataha bahita bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Karambo ariko iki kiremwa cyapfuye.
Inkuru irambuye iracyategurwa
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
biteye ubwoba pe!....aringe sinanakireba nakiruka.uwo mubyeyi niyihangane niho isi igeze ashikame asenge kuburyo Imana Imutsindira ibyo bintu
mbega!! birabaje pe. ariko abagore bose bihangane pe.
birababaje kandi biratangaje cyane bavandimwe murabona ataribimenyetse bigaragaza ko isi igeze kwiherezo ,nonese niba umuntu asigaye abyara inyamazwa murabona hasigaye iki?
nukuri ibinibimenyetso byerekana ko isi igeze kumusozo wayo aho abanu basigaye babyara inyamaswa birababaje kandi biratangaje cyane mbega ibibazo
uwo mugore ni umunyamitwe nagahambirwe
ntibaho kumu ntu yabyara isimba mumuhate ibibazo avuge aho umwa nayamu shize.
Birababaje kanadi biteye agahinda kubona umuntu abyara igisimba kandi we yarabyawe n’umuntu byogeyeho ko abapfumu bakomeje kugaragaraho ubusebwa n’akiza gituruka kubapfumu.musengere bose!
Niba ariko yashatse kwandikisha izina yabikoze nabi.
Birababaje kuko kubesha k’uwo mugore yashebeje bagenzi be. kandi ntekereza ko igisimba mbonye, ahahaaa!! ntaba akiriho iyo igitwita.
nifatanije n’umuryango we bihangane ariko ntibicire aho umuvuzi afatwe ahanywe
Numvise inkuru yumuntu wabyaye igisimba ariko ntabwo bibaho pe ariya namarozi ntakundi we numuryangowe bihangane
nakomeze kwihangana ariko uwo muganga bamwigeho kbsa