Nyamasheke: Umugabo yari agiye gusezerana n’umukobwa asize umugore babyaranye kabiri, birangira ubukwe bupfuye

Umugabo witwa Nyaminani Felisi usanzwe utuye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yihishe umugore babyaranye kabiri ajya gusezerana n’umukobwa wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Ubwo Nyaminani yari agiye gusezeranywa n’uwo mukobwa, umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko witwa Nyirabemera Julienne yahahingukanye n’abana babo babiri maze isezerano ry’uyu mugabo rihita riburizwamo.

Nyaminani Felisi n’uyu mugore Nyirabemera Julienne babanaga mu buryo butemewe n’amategeko utuye mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Nyamasheke kandi bafitanye abana babiri barimo umukuru w’imyaka 4 n’igice ndetse n’umutoya ufite imyaka 3.

Mu gihe Nyaminani (wambaye umweru) yiteguraga gusezerana n'undi mugore, uwo babyaranye kabiri (wambaye ikanzu) yahahingutse ubukwe buhita bupfa.
Mu gihe Nyaminani (wambaye umweru) yiteguraga gusezerana n’undi mugore, uwo babyaranye kabiri (wambaye ikanzu) yahahingutse ubukwe buhita bupfa.

Kuva tariki 19/04/2013 ngo uyu mugabo wari umaze iminsi afite akazi ko gukora mu muhanda yabwiye umugore we ko arimo kurara iwabo (ngo hitwa Nkungu muri Rusizi), ariko kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, uyu mugore ngo yumvise inkuru zivuga ko uyu mugabo agiye gusezerana n’umukobwa wo mu karere ka Nyamasheke.

Nyirabaremera ngo yabajije umugabo we imvano y’ayo makuru ariko umugabo we akamuhakanira amubwira ko ari ibinyoma.

Kuri uyu wa gatatu, ngo ni bwo yamenye amakuru y’ukuri avuga ko amazina y’umugabo we amanitse ku biro by’umurenge wa Kagano nk’umukwe uzasezerana n’umugeni wo mu kagari ka Mubumbano ku muri uyu murenge wo mu karere ka Nyamasheke.

Tariki 25/04/2013, ari na wo wari umunsi wo gusezeranya imiryango 19 yo muri uyu murenge, ni bwo uyu mugore Nyirabaremera yafashe abana be maze abazana kureba koko niba se ubabyara yahisemo kwisunga undi mugore nta no kubamenyesha impamvu.

Nyaminani Felisi yari afite isoni imbere y'abayobozi ndetse n'abaturage bari bateraniye ku Kibuga cya Nyamasheke.
Nyaminani Felisi yari afite isoni imbere y’abayobozi ndetse n’abaturage bari bateraniye ku Kibuga cya Nyamasheke.

Cyakora ahageze, ibirori byahindutse impaka ku buryo byarangiye umugabo yemeye amakosa maze ubuyobozi butegeka uwo mugabo kubanza kujya gukemura ibibazo afitanye n’uwo mugore, birimo no kugena uburyo abana babyaranye bagomba kubaho n’ibibatunga; nyuma yo kubikemura akazabona kugaruka gusezerana n’umugore ashaka kuko uwo wa mbere babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyirabaremera avuga ko nta kibazo yari afitanye n’uwo mugabo we kandi ko yabonaga babanye neza nk’umugore n’umugabo; ndetse ko atazi uburyo uwo mugabo we yatekereje kujya kubana n’undi mugore atanabimumenyesheje.

Nyirabaremera akomeza avuga ko icyo yifuza ari uko uyu mugabo babyaranye abana babiri yagena uburyo bwo kubeshaho abana babyaranye ndetse agahabwa inzu yubatse babana “ubundi akishakira uwo ashaka”, ariko kandi akicuza impamvu yatumye abana n’uyu mugabo badasezeranye kuko ari byo bibaye intandaro ya byose.

Cyakora ntitwabashije kuvugana n’uyu mugabo Nyaminani Felisi ngo adutangarize icyamuteye gusiga umugore n’abana akajya gusezerana n’undi mushya.

Uyu mugabo na we yaburanaga n'uyu mugore umuri inyuma (ufite microphone), babyaranye abana 4 akamusiga agashaka undi.
Uyu mugabo na we yaburanaga n’uyu mugore umuri inyuma (ufite microphone), babyaranye abana 4 akamusiga agashaka undi.

Uretse uyu muryango kandi, mu gusezeranya ko kuri uyu wa 25/04/2013 mu murenge wa Kagano, hagaragaye indi miryango bigaragara ko ifite amakimbirane, aho abagabo basigaga abagore bari basanzwe babana bagahitamo gusezerana n’abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene wafashe umwanya munini akemura amakimbirane yagaragaye muri uku gusezeranya yongeye kwibutsa abaturage ko bakwiriye gufata ingamba zo kwirinda kubana mu buryo butemewe n’amategeko kuko bikurura amakimbirane kandi yongera kugira inama abakobwa by’umwihariko ko bakwiriye kwirinda gushakana n’abagabo baba bananiranywe n’abandi bagore babanaga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntibikwiye kujya gushaka umugore wa kabiei utabanjije kwwre kana impamvi zitumye utandukana nuwambere kndu bikaba bzwi nizego zubuyobozi ntibagakinishe ubuzima bwumuntu ngo babuteshe agaciro

ilidephonse yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Nimugerageze murebe imbamvu zitera abo bagabo guta ingo zabo kuko mutavuga ko bapfa kuzita harigihe abona ari hafi yo kwiyahura agahitamo gushaka undi.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ntibikwiriye ko abakobwa bihutira gushaka abagabo ahubwo bakwiye kubanza gushaka amakuru afatika kuri abo bashaka gushingana ingo ikindi kandi bagatekereza ko icyo abo bagabo baba bapfuye n’abagore babo ba mbere nabo bashobora kugipfa

Joyce yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka