USA: Umugeni n’abandi bakobwa bane bahiriye mu mudoka bagiye mu birori byo kumusezeraho

Umugeni n’abandi bakobwa bane b’inshuti ze bitabye Imana mu ijoro rya tariki 04/05/2013, bahiriye mu modoka yo mu bwoko bwa Limousine, ubwo bari mu muhanda berekeje mu birori muri leta ya California muri leta zunze ubumwe z’America.

Abantu bane bonyine mu bantu icyenda ni bo babashije kurokoka uwo muriro. Batatu muri bo bavanywe mu modoka n’abantu bigenderaga n’amaguru babasha kubasohora mu modoka umuriro utaraba mwinshi.

Undi umwe ni uwabashije gutanga bagenzi kugera ku idirishya riba inyuma ya shoferi anyuramo abasha gusohokera mu muryango w’imbere.

Abandi batanu barimo n’umugeni bose batikiriye muri iyo modoka barimo bagiye gusezera kuri mugenzi wabo wari umaze amasaha make arongowe. Ba kizimyamwoto bahageze basanga bamaze gupfa bose bari ku idirishya riba riri inyuma ya shoferi bigaragara ko bageragezaga gusohoka babyigana.

Umuriro wafashe limousine uhereye inyuma.
Umuriro wafashe limousine uhereye inyuma.

Umwe muri abo bakobwa ngo yaba yarabonye umwotsi uzamuka munsi y’intebe maze asaba Orville Brown wari utwaye guhagarara ngo ajye kureba.

Yahise ahagarika limousine bageze ku kiraro kugira ngo arebe aho uwo mwotsi waturukaga, ariko akimara gusohoka mu modoka, igice cy’inyuma cyahise gifatwa n’inkongi y’umuriro ba bakobwa n’umugeni wari umaze amasaha make arongowe batangira kubyigana bagerageza gusohokera ku ruhande rwa shoferi kuko hari hataragera umuriro.

Ishami rishinzwe kuzimya umuriro riracyakora iperereza ku cyaba cyateje uwo muriro, naho police ishinzwe irondo mu muhanda nayo yatangiye iperereza ngo irebe niba atari ubwicanyi bwateguwe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ibakire

shukuru yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ibi bintu birababje cyane,ariko kdi ntibinumvikana kugirango umuntu abone imyotsi narangiza apfe yananiwe kuvamo,gusa buriya abakobwa nabo bagira negligence wasanaga barabyiganiye mu muryango hakabura usohoka bose bafatana gusa ntibahane time ngo bashake uko barokoka.hagati aho abapfuye Imana ibakire mu bayo .imiryango yabo nayo yihangane twifatanyije mu mubabaro.

Big yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka