Rwamagana: Yemereye imbere ya Polisi ko abatazajya bahisha amafaranga yabo azajya ayiba

Umukobwa witwa Shema utuye mu mujyi wa Rwamagana yabwiye abayobozi bo mu murenge atuyemo na Polisi ko abantu batabika amafaranga yabo kure baba bamutera igishuko cyo kuyiba kandi ngo ntiyizeye ko azajya ayarebera ngo areke kuyiba kandi nta handi agira akura ifaranga.

Uyu mukobwa yari yafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Rwamagana, tariki 10/05/2013, ubwo abakekwaho ubujura n’urugomo, uburaya no gucuruza ibiyobyabwenge mu mujyi wa Rwamagana batabwaga muri yombi.

Uyu wiyita Shema yemeje ko atajya acuruza ibiyabyabwenge kandi ngo nta n’ubwo arabinywaho ariko iiyemereye ko ajya akora mu mifuka y’abandaritse amafaranga yabo, cyane cyane ngo abasinzi asanga mu tubari tunyuranye agendamo muri Rwamagana.

Yagize ati “Rwose njye sindi umunyarugomo, nta n’ubwo nywa ibiyabyabwenge kuko byanyaza mu mutwe. Ariko iyo mbonye uko mbigeza imifuka y’abantu ndayisopa. Abarangaye bose ndabasopa nkoresheje intoki zanjye ebyiri ntibarabukwe.”

Ngo intoki ze ebyiri zizi gukora mu mufuka nyirawo ntarabukwe.
Ngo intoki ze ebyiri zizi gukora mu mufuka nyirawo ntarabukwe.

Abapolisi bamubwiye ko ari icyaha akwiye kubireka kuko nafatwa azahanwa bikomeye nk’umujura wese, asubiza ko bakwiye nabo kubwira abantu bakajya babika neza amafaranga yabo kuko ngo atakwemeza ko azabasha kwihangana igihe cyose azajya abona ababitse amafaranga yabo aho abona.

Uyu mukobwa yajyanywe mu kigo cyigorora urubyiruko cy’ahitwa Nzige mu karere ka Rwamagana, aho azahabwa amasomo yo kumugira inama no kumwigisha indangagaciro akwiye kugenderaho akaba umukobwa wihesha agaciro kandi akagira undi mwuga akora wamuteza imbere.

Muri uyu mukwabu hafatiwemo n’abandi bantu 92 baba mu mujyi wa Rwamagana batagira ikibaranga na kimwe, bamwe bakaba bazwi nk’inzererezi zitagira icyo zikora. Aba nabo ngo baragirwa inama yo gushaka ibyangombwa biranga umwenegihugu, kandi abazabyemera bazahabwa akazi mu mirimo yo gutunganya amaterasi y’indinganire ari gukorwa muri Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kwiga imyuga ntacyo bizamufasha mugihe agitekereza ama cash ari mumifuko yabandi;ahubwo buriya agiye kwiga technique nshya

ntezanas yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

akumiro ni amavunja

yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

uwomukobwa bamurebeneza atazabacika akajya gukosora abasinzi b’ikarenge,nabomurinzige yabasopa kakahava ubwose sacuruza nibintu??!

abbasbahati yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

Aba bana b’abakobwa barangiritse bikabije!niba mu rwanda hari centre ya désintoxication bazabacishemo bibanze bibashiremo ubundi bage mu mashuri y’imyuga ibi byo gukora mu mifuka ntacyo bizabagezaho.

gatali yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Birakomeye pe! Ubwo ni ukugarura umuco wa mugondo kugira ngo Shama arindwe kwiba. Bitinhi se, Agaca izo ntoki ze kuko Nyagasani Yezu yaravuze ngo urugingo rutera gukora icyaha rujye rykurwaho mu rwego rwo kwirinda kugikora.

Mamie yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Uyu mukobwa afite ikibazo gikomeye cyane yatewe no kunywa ibiyobyabwenge nubwo abihakana,bamushakire umuganga ubishoboye babone kumwigisha imyuga yazamufasha kwiteza imbere.

rugenera yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka