Aho gucika ku ngeso y’ubujura, umukecuru w’imyaka 84 yahisemo kwicisha abacamanza

Umukecuru w’imyaka 84 washinjwaga kwiba amafaranga y’abinjira muri Amerika yahisemo gushaka abicanyi kabuhariwe bazamwicira umushinjacyaha umwe kandi bagakomeretsa bikomeye abandi babiri bari mu bakurikirana ibyaha aregwa.

Uyu mukecuru witwa Dorothy Canfield ngo yashakaga kuburizamo urubanza rw’ibyaha aregwa kandi ngo “bikaba mu buryo buteye ubwoba cyane” ku buryo abandi bose bari kugira ubwoba.

Ibiro ntaramakuru ABC News dukesha iyi nkuru biravuga ko uyu mukecuru yari yemeye gutanga amadolari ya Amerika 5000 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni eshatu) ku rupfu rw’umushinjacyaha umwe, n’andi 2500 mu gukomeretsa abo bashinjacyaha bandi.

Uyu mukecuru ariko yaje gutenguhwa muri iyi migambi ye kuko hari umuturage watanze ayo makuru kuri Polisi ya Amerika, ni uko Polisi imwoherereza umuntu wigize umwicanyi ngo amwizeze ko azamufasha ariko bagira ngo bamenye neza imigambi ye.

Uyu mugambi kandi ngo wacurwaga mu gihe muri Amerika hashize iminsi mike hari abandi bashinjacyaha babiri bishwe, hakaba hakekwa ko bazize ibyaha bakurikiranaga mu nkiko.

ABC News iravuga ko uyu mupolisi yabwiye uwo mukecuru ko azamufasha ariko ngo abe yitegura ko ubwicanyi nk’ubwo bushobora guteza ingaruka cyane cyane ko hatarashira iminsi abandi bashinjacyaha bishwe. Umukecuru ariko ngo yamusubije ko abizi kandi ngo akaba aribyo yifuza cyane ko byateza impagarara mu baturage.

Aba bapolisi kandi ngo baje kwereka uyu mukecuru amashusho y’ahasa n’aho hiciwe abantu bagira ngo barebe neza ko yifuzaga ko abo bantu bapfa, ngo agaragaza ko anezerewe ko basohoje ubutumwa.

Ubu yagejejwe imbere y’ubutabera kandi ngo yemeye ibyaha aregwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka