Nyanza: Yirukanwe mu nama azira kuza asa nk’uwasinze

Sindikubwabo Augustin ushinzwe amashyamba mu mirenge ya Mukingo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/05/2013 ahagana saa cyenda z’amanywa yirukanwe mu nama yaberaga mu cyumba cy’inama cy’ako karere azira kuza asa nk’uwasinze akanavuga amagambo aterekeranye.

Uwo mukozi yaje muri iyo nama yagombaga gutangira saa munani z’amanywa aza asa nk’unyonyomba kugeza aho yagereye mu byicaro bari bateguye.

Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza wari uyoboye iyo nama yabanje kumubaza imirenge akoreramo undi nawe ahita yihutira gusubiza ko imirenge yahawe gukoreramo atariko yose ayigeramo.

Mu magambo asa nkarimo ikinyabupfura gike yagize ati: “Njye mwampaye gukorera mu mirenge ibiri ariyo Mukingo na Cyabakamyi ariko muri uyu wanyuma sinjya mpagera kubera ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kuba najya gukorerayo”.

Sindikubwabo Augustin wirukanwe mu nama akekwaho gusindira abandi.
Sindikubwabo Augustin wirukanwe mu nama akekwaho gusindira abandi.

Abari muri iyi nama bahise bifata ku munwa bamwe muri bo baba batangiye kumuha urw’amenyo icyumba cy’inama cyose cyuzura ibitwenge.

Nyuma yaho abantu bari bamaze gutuza yongeye kubazwa niba amasezerano y’akazi we ubwe yishyiriyeho umukono amusaba gikorera mu murenge umwe undi akawureka ntiyatindiganyije kwemeza ko yose uyishinzwe.

Mu kumubaza niba hari ubwo yaba yarigeze gusubiza na rimwe amafaranga yahembwe bitewe n’uko hari umurenge asabwa gukoreramo ariko akaba atajya ahakandagira yavuze ko nyayo arigera asubiza.

Ibi byatumye bakemanga raporo yoherereza abamukuriye mu kazi ke zerekana ko akorera mu mirenge yose kandi mu buryo buhoraho nyamara muri iyo nama yagaragaje ko atajya agera mu murenge wa Cyabakamyi ahubwo akorera gusa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Ku bw’iyo mvugo ye bamwe muri bagenzi be bahise bakeka ko atari wenyine ahubwo yaba afite isindwe cyangwa afite ikindi kibazo cye cyihariye.

Nkurunziza Francis agendeye kuri iyo mvugo ye n’uko yitwaraga amusubiza nawe yeruye avuga ko Sindikubwabo Augustin yaba hari aho yanyuze aho akaba yashakaga kuvuga mu kabari.

Kubera uburyo yagaragaragamo yasabwe guhita yivana muri iyo nama akajya hanze yayo kugira ngo niba yaba yanasinze zibanze zimushiremo agaruke mu murongo.

Inama yabaye yiyicariye hanze.
Inama yabaye yiyicariye hanze.

Imyitwarire ye ishobora kumuviramo gusesa amasezerano y’akazi ke
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza, Nkurunziza Francis yatangarije abari muri iyo nama ko Sindikubwabo Augustin amasezerano y’akazi ke ashobora kuba yaseswa ngo kuko atubahiriza ibiyakubiyemo.

Avugana na Kigali Today hanze y’inzu y’inama yari yirukanwemo, Sindikubwabo yatangaje ko nta sindwe cyangwa akabari yanyuzemo ngo anywe inzoga mbere yo kuza mu nama yari igenewe kwiga ku gufata neza amashyamba yo mu karere ka Nyanza.

Yagize ati: “Nafashe akaruhuko ka saa sita nk’abandi bakozi bose ariko mfashe n’inzoga nabyo byaba ari uburenganzira bwanjye kuko ndakuze bihagije”.

Ku birebana n’uko ashobora kuba yatakaza akazi ke biturutse ku myitwarire mibi yeretse abo bari kumwe mu nama yavuze ko hasheshwe amasezerano ye hafi yazagarukira ari mu nkiko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ayayay! birababaje pe! kubona umuntu w’umusore ahura n’ikibazo rubanda narwo rukamushoka. Umuyobozi afite uburenganzira bwo kunenga uwitwaye nabi mu kazi ariko nta mpamvu nimwe mbona y’umumenyesha makuru yo kwahuka umuntu akamugerekaho ibyaha by’isindwe. na Polisi yabonye itabasha kumenya uwafashe ku gatama igura udukoresho twabugenewe, none wowe sha wanditse iyi nkuru wasanze yari yanyoye ikihe gipimo cy’agatama? itonde you have to be proffession.

NSB yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

uwo si umukozi natahe ashyire mind ku gihe hanyuma azagaruke

ndarishize eloge yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ubwose niba hari umuntu yari asanze atwitse amakara akamugurira yari kubigira ate? ariko<< vino ni umukobanyi inzoga zirakubaganisha ushukwa nazo ntagira ubwenge>>

Narcisse MUGWA yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Nkurikije ibitekerezo byatanzwe n’abavugako bari bahari igihe iyonama yabaga, ashobora kuba atarabivuze nk’uko byanditse. Ariko abaye yarabivuze n’akazi kabuze, yaba abana n’ubumuga bwo mumutwe. Nawe munyamakuru ubaye waricaye ugacura ibintu nk’ibi ukabishyira k’umuntu, nawe waba ari uko. Erega ntabwo dukunda byacitse, dukunda ukuri!

Oswald yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

biragaragara ko uyu munyamakuru akora umwuga utari uwe ntabwo byemewe guharabika umuntu mbene aka kageni nta na makururu y’imvaho ubifitiye nyirubwite ashatse yamurega mu nkiko.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Yoooooooooooooooooooooooooooooo mbega ubuhemu. uyu musore baramuhemukiye kweri.

twinomugisha yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Abantu bajye bareka amarangamutima yabo.
Nuhe bavuga ko bamushinja gusinda kuva ku mutwe w’inkuru barerekana ko yaketsweho ubusinzi ndetse nawe ubwe yivugira ko nta nzoga yanyoye.

Gusa hari ubwo umuntu asubiza ibintu bagakeka ko yanyoye cyangwa uko nawe amaso ye asa bagakeka ko ari inzoga zabiteye nyamara zahe se zo kanjya.

Rero nta kosa na rimwe riba mu gukeka kuko burya gukeka binarengera uregwa iyo ntabimenyetso byabonetse bimushinja ariko uwaketse atyo ibintu nta kibazo na gito bimugiraho.

Murakoze cyane

Ukuri yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

nonse ko mwari muhari ndetse mukavugako ,umunyamakuru abeshya ko mutavuga uko byagenze,buriya iriya photo yicaye hariya hanze niho arukira iyo arangije akazi,cyangwa niho yabonye heza ho kurukira.ubwo nimba atanyoye afite ibindi bibazo.

rugirumunsi yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Gusubiza umuyobozi gutyo ntabwo biba byoroshye,ariko ashobora kuba hari impamvu yashize ubwoba,uzi ukuntu abakozi b’akarere ka Kamonyi twahamuwe na nyobozi cyokora natwe hari umunsi tuzasubiza uko tubyumva naho ubundi nibashaka bazatwirukane n’ubundi baraturembeje.

ndumiwe patiente yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

ariko abanyamakuru bashyira inkuru kumbuga bagiye babanza bagatekereza koko! niba imirimo yanyu ibanaiye mwagiye muyiharira abayishoboye! ujya kwota umuntu umusinzi uzi neza uwo ariwe!mwagiye mubanza mukamenya amakuru neza mukabona gushyira umuntu kurubuga rwa internet! ubwose koko wakwemeza ko ayo makuru watanze ariyo? nkugiriye inama wavanaho ayo mafoto n’iyo nkuru isebya umuntu kuko nawe ubwawe urajyanwa murukiko ushinjwa kugerekaho umuntu amakuru atariyo ukayashyira no kuri internet! mujye mugira ikinyabupfura mubyo mwandika mumenye ko internet atari aho basebanya uko bishakiye! ugomba kumenya ibyo ugomba kuvuga nibyo ugomba kureka.

yuuu yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

ariko kuki utajya wandika inkuru zifatika,ubu niyo nkuru nziza ubonye yo gutangaza ibadafitiye agaciro nyirabyo

nc yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

rwose titi nakurikiranwe kuko ahimba inkuru iyi nkuru igisohoka uyu musore twivuganiye avuga ko ntabiganiro yagiranye nuyu munyamakuru kdi no mubusanzwe Augustin ntanywa inzoga!

sylvie yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka