Igitogotogo yakoze mu biti ngo kimurutira igare kuko gikora akazi igare ritakora

Umusore witwa Jean Bosco Karahanyuze utuye mu murenge wa Bungwe, akarere ka Burera ahamya ko icuguti cyangwa igitogotogo cye yakoze mu biti kimurutira igare rikoze mu byuma ngo kuko cyimwinjiriza amafaranga igare ridashobora kwinjiza.

Karahanyuze, ufite imyaka 18 y’amavuko, avuga nubwo icyo gitogoto cye akigendaho ahantu hamanuka gusa, ngo kikorera imizigo myinshi igare ritakwikorera. Agikoresha ibiraka byo gutunda imizigo y’amasaka, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi, ayijyana mu dusantere tw’agace atuyemo.

Ngo gishobora kwikorera imizigo ine y’ibiro ijana umwe umwe ndetse ngo hari n’igihe ashyiraho uwa gatanu kandi nawe akajyaho. Ngo umufuka umwe awutwara bamuhaye amafaranga 1000.

Karahanyuze yegamiye Igitogotogo cye.
Karahanyuze yegamiye Igitogotogo cye.

Agira ati “Igare ntabwo wakorera 5000 iminota. Ikingiki (Igitogotogo) aka kanya 5000 naba mbikoreye.” Akomeza avuga ko ku kwezi akorera amafaranga ibihumbi 25. Ngo iyo akazi kabonetse ashobora gukorera arenga.

Uko icyo gitogoto gikoze

Karahanyuze avuga ko icyo gitogotogo cye amaranye imyaka itanu yagikoze mu biti by’intusi yitwa inyambo. Ngo yagiye mu ishyamba atema ibyo biti arabicukura ubundi arabiteranya. Ngo byamufashe igihe cy’ibyumweru bibiri ngo abe arangije kugikora.

Ngo mu gace atuyemo niwe wenyine uzi gukora Ibitogotogo; arabikora akabigurisha ku bandi babikeneye; nk’uko abisobanura. Ngo ubwenge bwo gukora Ibitogotogo yaburahuye mu Ruhengeri ubwo yajyaga yo agasanga hari abandi babifite.

Karahanyuze ngo niwe wenyine uzi gukora ibitogotogo mu gace atuye mo. Ngo arabikora akabigurisha ku bandi babikeneye.
Karahanyuze ngo niwe wenyine uzi gukora ibitogotogo mu gace atuye mo. Ngo arabikora akabigurisha ku bandi babikeneye.

Iyo witegereje Igitogoto Karahanyuze akora ubona kiba gikomeye nubwo kiba gikoze mu biti. Agerageza gushyiraho ibikoresho bituma kidasaza vuba. Ku mitende ituma kigenda, nubwo ikoze mu biti, azengurutsaho umugozi yakuye ku mitende y’imodoka, iya moto cyangwa igare, maze ntisaze vuba.

Ikindi ni uko agerageza gushyira feri ku mutende w’inyuma kuburyo iyo ageze ahantu hamanuka cyane akandagira ku kantu kari inyuma ubundi kagatsindagira umutende w’inyuma bityo Igitogotogo kikagabanya umuvuduko.

Karahanyuze ahamya ko Igitogotogo cye kiruta igare kure kuko gikora akazi igare ritashobora.
Karahanyuze ahamya ko Igitogotogo cye kiruta igare kure kuko gikora akazi igare ritashobora.

Karahanyuze, wize imyaka itandatu y’amashuri abanza gusa, avuga ko Igitogotogo cye aricyo akesha amaramuko ngo kuburyo hagize ukimwiba yaba amuhemukiye cyane. Nubwo ngo atuye ahantu h’imisozi miremire Igitogotogo cye kiramufasha cyane.

Akomeza avuga ko nubwo abantu babona Igitogotogo cye bakavuga ko giteye ubwoba kukigendaho kubera uko giteye, we ahamya ko nta bwoba bimutera kuburyo mu myaka itanu yose akimaranye kitari cyamutura hasi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ataba muzi uri kubona yapfuye asye njye nanga abantu birata

kabasha yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

ESE UWO MWANA NIMUZIMA?

yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka