Nyuma y’iminota 40 hemejwe ko apfuye yarongeye aba muzima

Umugabo witwa Colin Fiedler nyuma y’uko umutima we uhagaze, yajyanwe mu bitaro bifite igikoresho kitaboneka henshi AutoPulse, maze ku bw’iri koranabuhanga arongera aba muzima.

Bamwe bavuga ari igitangaza cyabaye kuri uyu mugabo, abandi bakavuga ko ari amahirwe yagize, naho abahanga muri siyansi, bakemeza ko ari ku bw’iterambere siyansi imaze kugeraho uyu mugabo yabashije kubaho.

Uyu mugabo w’imyaka 39 utuye muri Leta ya Victoria muri Australia, ubwo yari atangiye kugira ikibazo cy’umutima, yasabye utwara imbangukiragutaba kumujyana mu bitaro byitwa The Alfred.

Colin Fiedler yongeye kuba muzima nyuma yo kumara iminota 40 yashizemo umwuka.
Colin Fiedler yongeye kuba muzima nyuma yo kumara iminota 40 yashizemo umwuka.

Ati: “Nanjye sinzi impamvu namusabye kuba ari kuri biriya bitaro anjyana. Nagize amahirwe kuko ariho gusa bafite iriya mashine yabashije kunsubiza ubuzima”.

Iyi mashine idakora nk’izindi, ngo iyo iri kugerageza gukangura umutima, inabifatanya no kugeza umwuka mwiza (oxygen) mu ngingo zitandukanye. Ibi rero nibyo byatumye Colin Fiedler yongera gusubirana ubuzima.

Iyi mashini yitwa AutoPulse, ngo si ubwa mbere ikora ibintu bisa n’ibitangaza, kuko ngo ku bantu barindwi bari bamaze iminota iri hagati ya 40 na 60 byemejwe ko bapfuye, yashoboye gusubiza ubuzima abagera kuri batatu.

Imashini yitwa "AutoPulse" yatumwe Colin Fiedler agarura ubuzima.
Imashini yitwa "AutoPulse" yatumwe Colin Fiedler agarura ubuzima.

Colin nyuma yo kubona ubuzima bwa kabiri, yashimiye cyane abakoze iyi mashini, ahita aniyemeza kutazongera kunywa itabi; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Herald Sun.

Iri koranabuhanga rifitwe kugeza ubu n’ibi bitaro The Alfred
gusa, ngo rikwiye kugera henshi ku isi, kuko byagaragaye ko ryafasha mu kugarurira ubuzima abatari bake.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri Australia se haba imbangukiragutabara? cg ambulance zose niko zisigzye zitwa?

bb yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka