Ngo gutunga imbwa byaba bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima

Itsinda ry’abaganga b’indwara z’umutima bo muri Amerika (American Heart Association) rirashishikariza abantu gutunga inyamaswa zo mu rugo zigendana n’abantu (animal de compagnie) kuko ngo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Muri izo nyamaswa ngo imbwa niyo ifasha shebuja kutarwara izo ndwara kurusha izindi nyamaswa; n’kuko tubikesha The Daily Mail.

Nk’uko babivuga, ngo imbwa ituma umuntu asohoka kenshi mu ijoro bityo bigatuma akora imyitozo yo kugenda akoresheje umubiri we. Ikindi kandi ngo abantu batunze imbwa bakunze kurangwaho ubugwaneza kurusha abatazitunze nabyo bikaruhura umutima.

Dr Glenn Levine wayoboye ubwo bushakashatsi avuga ko gutunga imbwa bituma nyirayo aba umuntu woroheje kandi ukunda gukina no gusabana, bikamurinda umunaniro wo mu mutwe (stress) ndetse ngo binagabanya ingaruka ziterwa n’amavuta menshi mu mubiri harimo umubyibuho.

Muri ubwo bushakashatsi ngo hagaragaye abantu bari bafite indwara z’umutima bagiye basabwa gutunga imbwa nk’umuti kandi ngo bakaba baragiye bakira. Gusa ngo gucirira imbwa gusa ntibihagije, ahubwo ugomba no gufata umwanya wo kuyitaho no kuyikinisha kugira ngo bikugirire akamaro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka