Umuyobozi wa Facebook yamanuye umushahara we awugeza ku idorari rimwe

Kuva tariki 29 Mata 2013, Mark Zuckerberg umuyobozi w’urubuga rwa interineti rwitwa Facebook yatangaje ko umushahara we ushyirwa ku idorari rimwe (hafi amafaranga y’u Rwanda 650) ku kwezi.

Uyu muherwe uza ku mwanya wa 66 ku rutonde rw’abarigwije ku isi ubusanzwe ngo yahabwaga umushahara w’amadorari ibihumbi 503 (asaga ho gato miliyoni 317 uyavunje mu manyarwanda).

Ubu ngo asanga guhembwa menshi nkayo ntacyo bikimumariye, ariko agashaka idorari 1 nk’ikimenyetso cy’uko ari umukozi nk’abandi.

Mark Zuckerberg washinze akaba anayobora urubuga Facebook.
Mark Zuckerberg washinze akaba anayobora urubuga Facebook.

Icyakora AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bitazabuza Zuckerberg gukomeza gukoresha akayabo k’amadorari mu bindi bintu agenerwa nk’ingendo ze ngo ziba zihenze cyane.

Uyu mugabo akurikije ibyo mugenzi we uyobora urubuga rwa Google, Larry Page, nawe yakoze agakuraho umushahara yahabwaga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Je Mbona Ko Vyaribikwiye Awufashishije Abagowe Kuriyisi.

Nibigira Felix yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Mana we ariko ubunjye sinavuye kur’ iyisi??!!!

jean bosco yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

gusa ndabashimye kunkuru mutugezaho zikoranye ubuhanga
nubushishozi murakoze

murekatete yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

None se ngo akuyeho umushahara? Ubundi se si umutungo we? Ninde se umugenera mubye?Ajye areka ubutesi bwiwe , ubonye iyo avuga ngo 1/2 cy’umushahara wanjye nigeneraga nywufashishije impfubyi n’abapfakazi? Yarikuba akoze igikorwa cyiza.

Desire MANZI yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka