Rulindo: Hari aho inkwi zigurishwa ku munzani

Kubera guhura n’ikibazo cy’ibicanwa hamwe na hamwe mu karere ka Rulindo, hari imirenge abaturage baho barya ari uko baguze inkwi zo gutekesha ku kilo.

Bamwe mu baturage batuye iyo mirenge bavuga ko kuba barya ari uko baguze inkwi ku kilo bibabangamiye, ariko bakavuga ko nta kundi babigenza ngo kuko no kubona biyogazi abenshi ari abakene atari ibya none.

Abaturage bo mu mirenge ya Cyungo na Rukozo, ari nabo bafite iki kibazo, bavuga ko iwabo ikilo cy’inkwi kigura amafranga 50. Bakavuga ko ngo udashobora kugura ibyo guteka mu gihe utarabona amafranga yo kugura inkwi zo kubitekesha.

Nyirangirente Speciose utuye mu murenge wa Rukozo, avuga ko mu murenge wabo, iyo utabonye amafaranga ayo kugura inkwi udateka kandi muri iki gihe cy’invura ni ikibazo gikomeye cyane.

Yagize ati “ikibazo cy’ibicanwa muri uyu murenge cyatubereye ingume ku buryo udafita inkwi udashobora kurya.Wohereza umwana gutora inkwi ubwo uwo munsi ntiyige kandi nta n’aho ziboneka muri iki gihe cy’imvura. Nkatwe b’abakene ubu twarumiwe”.

Akomeza avuga ko ikibabaza nk’abakene ngo ni uko batabasha kuba babona biyogazi nk’uko Leta ibibashishikariza kuko abenshi nta matungo bagira, kuko n’urifite usanga ari nk’inka imwe kandi ngo iyo ntiyatanga biyogazi.

Hari ikibazo cy'ibicanwa mu mirenge imwe igize akarere ka Rulindo.
Hari ikibazo cy’ibicanwa mu mirenge imwe igize akarere ka Rulindo.

Muvunyi Telesphore we ngo asanga gukemura ikibazo cy’ibicanwa ku bakene bihenze akaba asanga byashoboka ari uko Leta ibibafashijemo.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yabwiye abaturage batuye muri iyi mirenge igura inkwi ku bilo ko bagomba kwitabira gukoresha biyogazi, ngo kuko ari yo ibafitiye akamaro, kandi ngo ntihenze nk’uko umuriro w’amashanyarazi uhenda.

Yababwiye kandi ko inatanga umusaruro mwinshi haba ku ifumbire, ku bicanwa no kuba bayikoresha mu kobonesha mu mazu yabo.

Yagize ati “Biyogazi ni nziza niyo mpamvu mwese mugomba kuyikoresha. Izarinda abana banyu kudasiba ishuri, ababyeyi ntibazashya intoko kubera ibishirira, ntimuzaba mu mwijima kuko muzacana umuriro wa biyogazi mudahenzwe, muzeza kuko muzaba mufite ifumbire.”

Kuri ubu mu kerere ka Rulindo, habarurwa biyogazi 177, bakavuga ko bafite gahunda yo kuzongera.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka