Ruhango: Uwahoze ari umupadiri yasezeranye n’uwo bazarushingana

Uwahoze ari padiri Lambert Karinijabo yasezeranye ku mugaragaro n’uwo bazarushingana Aimée Ntakirutimana imbere y’amategeko ku biro by’umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013.

Mu gihe cya saa munani z’amanywa ni bwo umuhango wo gusezeranya Lambert n’umukunzi we wari utangijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie.

Mbere yo gusezeranya aba biyemeje kurushinga, umuyobozi w’umurenge wa Byimana yabanje kubigisha anabasubiriramo zimwe mu ngingo z’amategeko mbonezamubano agenga urugo n’umuryango.

Ni nako yagendaga ababaza ibibazo nk’ikizamini cyo kumenya niba bagiye gusezerana bakundana kandi babyumvikanyeho.

Ku ngingo ijyanye n’ibyo kuvanga imitungo, Lambert na Aimee biyemeje guhitamo ingingo y’ivangamutungo risesuye.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu bagera ku 10 gusa baturutse mu miryango y’abageni ariko umuhango ugeze hagati haje kuza abandi bantu bake baje kureba ibirori.

Lambert Karinijabo.
Lambert Karinijabo.

Ntibyoroheye abanyamakuru n’abandi bantu baje muri uyu muhango bashakaga gufata amafoto kuko Karinijabo yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabasezeranyaga ko hatagira undi muntu ufata ifoto keretse uwo yizaniye gusa.

Lambert Karinijabo yafashe ikemezo cyo kurushinga nyuma y’uko yari umupadiri muri Diyoseze ya Butare akaba n’umuyobozi w’ishuri rya College Christ-Roi ry’i Nyanza.

Biteganyijwe ko gushyingirwa imbere y’Imana ari kuri iki cyumweru taliki 28/4/2013 mu itorero ry’Abangilikani i Remera mu mujyi wa Kigali.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

arko mbona ntagitangaje none se umubiri tugira padiri we ntawugira sumuntu se; ubu se niba iwabo barashize bose akaba agirango umuryango we utazazima ibyo sinabimugayira padi bakureke na AIMEE wawe gusa imana izabahe kubana neza ibindubundi nabishe barababaridwa nkanswe uwakoze ibyishimirwa naburi wese

joxj yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Uyu mupadiri yafashe umwanzuro mwiza aho kugirango ajye gukora ibyo Imana iziririza.Ni umuntu w’umugabo azaze dusangire thé vert mu Biryogo.

Amani B.

Amani B yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

hari icyo nshaka kwibutsa abantu uziko uno mu padiri yagombaga gusezerana nundi mugore abanje kudivorusa nuwa mbere ari we NYAGASANI!!!niyo mpamvu umunsi umugore wa1 yateye hejuru, ntazagire ngo!iyo umuntu yahawe ubupadiri arasezerana ndetse akambara nimpeta! c-à-d.ko mugihe ushaka gusezerana nundi,ubanza kwaka gatanya(divorce) nuwa1! bonne chance padi!!

ikindi yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

hari icyo nshaka kwibutsa abantu uziko uno mu padiri yagombaga gusezerana nundi mugore abanje kudivorusa nuwa mbere ari we NYAGASANI!!!niyo mpamvu umunsi umugore wa1 yateye hejuru, ntazagire ngo!iyo umuntu yahawe ubupadiri arasezerana ndetse akambara nimpeta! c-à-d.ko mugihe ushaka gusezerana nundi,ubanza kwaka gatanya(divorce) nuwa1! bonne chance padi!!

ikindi yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ntibisanzwe, ibihari ikndi kibyihishe inyuma pe,!!
gusa iyo habayeho gutatira igihango ufitanye n’ Imana habaho ingaurka nyuma yabyo.

jean bosco yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

ariko abantu bigiza nkana koko!! ubu se ni amasezerano angahe warahiye ukurikiza uko ari? ujya kubatizwa usezerana muri scout, muri J.A muri FPR n’ahandi hatandukanye... uzi ziriya ndahiro zose ukuntu zikomeye kandi duhora tuzica IMANA ikatubabarira!! njye mbona aho kugirango Padiri ajye atera abakobwa b’abandi inda abashuka kuzikuramo ababyanze akabihakana yamesa kamwe agahitamo akurikije uko yiyumva. erega mujye mumenyako akenshi tuba abaporo, abanyagaturika n’abandi kuko aribyo ababyeyi badutoje turi bato byaba ngombwa bakanaduhitiramo kwiga i seminaire kuko bakunda kuzabona umwana wabo ari PADIRI!!!! kwanga kubivamo ngo batavuga ? uzi ukuntu bakuvuga warongoye umugore w’abandi ngo yaje ngo umugire inama!!! ahubwo n’abandi bananiwe kwifata mwese mubivemo mureke gutera IMANA iseseme mukonje cg mubire!!! KALINIJABO IMANA MURI KUMWE KANDI NKWIFURIJE URUGO RUHIRE.!!!!!!!

kurawikorera yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

ariko njyewe n’umva ibyo Padri yakoze aribyo aho kugirango akore ibitamurimo yagaragaza igitekerezo cye Imana nabwo yabimugayira.

rukundakuvugajb yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Icya ngombwa ni ukubaho uko ubyifuza, iby’Imana byo nta n’umwe burya ubisobanukiwe, twese ni uguhzagurika.Kalinijabo mumureke nawe yihuzagurikire!

Gatora Francis yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ariko se ntutatiye igihango wagiranye n’Imana Padi? Nubwo hari ababishimye, njye simbigushimiye Padi!Wari wesezeranye kuragira Intama za Nyagasani,none...Inkumi iranze irakugamburuje???Yego ni uburenganzira bwe gukora icyo umutima we ushaka, ariko tujye dusubiza amaso inyuma twibuke isezerano!!!
Valens

Valens yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Hahahaha! yahise asezerera no kubagatorika burundi. uyu mutype njye ndabona ari hatari ahubwo tumwitege.

kabari yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Erega amasezerano ni nk’andi; iyo wishe amwe ugakora andi yayandi aba agihari! Ni ubuhemu nk’ubundi! Mbere yo kuba umudiyakoni yarahiriye kuri Bibiliya ko atazashaka. Iyo ndahiro azayicahe, Imana ko izabimubaza?

Eugene Murenzi yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

congratulation Padiri kuba wmeye kurushinga uri umuntu wumugabo Imana iza komeze urugo rwanyu

jean makuni yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka