Ubuhinde: Umugabo afunzwe akekwaho kugurisha umwuzukuru yifashishije Facebook

Umugabo w’imyaka 47 witwa Feroz Khan, utuye ahitwa Ludhiana mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde, afunzwe akekwaho kuba yagurishije umwuzukuru we w’uruhinja ku mayero 640 yifashishije Facebook.

Uyu mugabo ngo yibye umwuzukuru we wari umaze iminsi mike avutse, maze abifashijwemo n’abantu babiri bakora mu bitaro by’ababyeyi (maternité), bashaka umugura ndetse baranamubona bifashishije urubuga rwa Facebook.

Polisi yabashije kubona uru ruhinja irusubiza nyina, naho nyir’ukwiba umwana ndetse n’abamufashije gushaka umuguzi baba bashyizwe mu buroko igihe bagitegereje kuburana. Ngo icyaha nikibafata, bashobora kuzakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Le Point tariki 24/04/2013, ivuga ko nyiri ukugura umwana yari atarabazwa ibijyanye n’iki cyaha.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka