Abakunzi ba KT Radio bayumvaga ku nyakiramajwi zabo, bashimishijwe no kuyisanga muri Expo2016 irimo kubera i Gikondo, birebera imbonankubone abanyamakuru bayo bari mu kazi.
Nyirandegeya Appoline yahoze ari umuzunguzayi aza kubireka yiga umwuga wo kuboha uduseke n’ibindi bikoresho none ubu ayoboye sosiyete ye, Urumuri, imwinjiriza ibihumbi 300FRW ku kwezi.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongereye ububare w’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya kugurishirizwayo bitishuye amahoro.
Abenshi mu bajya mu imurikagurisha baranenga tumwe mu tubari n’ahandi hamurikirwa ibicuuzwa, babyinisha abana bato kuko ngo bishobora gutuma bararuka.
Abitabira imurikagurisha barishimira ko hari bimwe mu bicuruzwa bimurikwa byagabanyirijwe ibiciro.
Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali barahamya ko ari umwanya wo kugaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Leta ya Amerika irizeza u Rwanda ubufatanye burambye mu kubungabunga amahoro ku isi, kubera icyizere rukomeje kugirirwa n’amahanga.
Abatuye mu mujyi wa Kigali baraye bagenda kugira ngo bakirwe mu bantu 500 bari bemerewe gukingirwa indwara y’umwijima (Hepatite C) ku buntu.
Abanyarwandakazi ba rwiyemezamirimo bavuga ko kwishyira hamwe na bagenzi babo b’Abanyakenya bizamura imyumvire y’ibyo bakora kandi bikabongerera umusaruro.
Polisi y’igihugu ivuga ko kuba u Rwanda rugaragaramo ibyaha bike bikoreshejwe imbunda muri EAC rutagomba kwirara kuko mu karere zigihari.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana(NCC) ivuga ko umwana ugiye kurerwa mu muryango ataba agiye gusubiza ibibazo by’abamurera ahubwo ko ari bo bagomba gusubiza ibye.
Abaturage bakorana n’ibigo by’imali iciriritse bifuza ko bagabanyirizwa inyungu bakwa ku nguzanyo kuko ngo babona ziri hejuru bikabagora kwishyura.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) iratangaza ko kuva muri 2012, 69% by’abana babaga mu bigo binyuranye by’imfubyi babonye imiryango ibakira.
Urugaga rw’abikorera (PSF) rurakangurira urubyiruko kwitabira imishinga y’ubuhinzi, kuko ari rwo rufite imbaraga n’ubumenyi mu ikoranabuhanga byafasha kongera umusaruro.
Umuryango AGRA wita ku buhinzi muri Afurika ugiye gushora asaga miliyari 19Frw mu buhinzi mu Rwanda mu rwego rwo kurufasha kwihaza mu biribwa.
Abari batuye aho umuhanda mushya Akarere ka Nyarugenge kubatse mu Kagari k’Agatare, Umurenge wa Nyarugenge uca, barashima ko bishyuwe mbere yo kubasenyera.
Umuyobozi w’Ibwirizabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheh Maniriho Ismail, avuga ko Ubusilamu buri kure cyane y’iterabwoba kuko bigisha urukundo.
Abakora ingendo rwagati mu Mujyi wa Kigali barinubira ko ibiciro by’ingendo, by’umwihariko izinyura hafi y’ahabera inama y’Ubumwe bw’Afurika (AU) byazamutse kubera umubyigano w’ibinyabiziga.
Minisiteri y’Umutekano (MININTER) ivuga ko iyo intwaro nto n’iziciriritse (ALPC) zinyanyagiye mu baturage mu buryo butemewe, ziteza umutekano muke n’iterambere rikahadindirira.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko hagiye gusanwa umuhanda mpuzamahanga uzahuza Kagitumba, Kayonza na Rusumo, ukazatwara asaga miliyari 147Fwr.
Bamporiki Beata w’umuzunguzayi amaze amezi atandatu yiga gufotora akaba yizeye ko uyu mwuga uzamuvana mu buzunguzayi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kiratangaza ko kigiye gutangira ubukangurambanga ku misoreshereze mu bwubatsi kuko uru rwego ngo rudasora uko bikwiye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko yatangiye gufasha abaturage babarirwa mu bihumbi 47 bibasiwe n’amapfa.
Bamwe mu bari bato muri Jenoside baburanye n’ababo bakomeje gushakisha niba hari abo babona, kuko batazi aho bakomoka bikabagiraho ingaruka.
Murekatete Odette, wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yinjiza ibihumbi 500 buri kwezi kubera guhinga kamaramasenge zisa n’izidasanzwe.
Abarwayi ba diyabete bakurikiranirwa ku bitaro bya Kibagabaga bashyiriweho aho bakirirwa hihariye bikabarinda ingaruka mbi bahura nazo bari ku mirongo.
Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego bireba, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi byibwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 17FRW n’abakekwaho kubyiba 27.
Abaturiye ruhurura ya Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bariruhutsa nyuma yo gutunganywa kuko itazongera kubangiririza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko kwizihiza umunsi wo kwibohora ari kwishimira no gusigasira ibyagezweho no kubyongera.
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baravuga ko bamenye agaciro ko gukora siporo, bityo bakayitabira ku bwinshi bafatanyije n’ubuyobozi bwabo buyibashishikariza.