Uwari umuzunguzayi agiye gukwirakwiza amaduka hose muri EAC

Nyirandegeya Appoline yahoze ari umuzunguzayi aza kubireka yiga umwuga wo kuboha uduseke n’ibindi bikoresho none ubu ayoboye sosiyete ye, Urumuri, imwinjiriza ibihumbi 300FRW ku kwezi.

Nyirandegeya wavuye mu buzunguzayi ageze aho gutanga akazi mu turere dutatu rw'u Rwanda.
Nyirandegeya wavuye mu buzunguzayi ageze aho gutanga akazi mu turere dutatu rw’u Rwanda.

Uyu mugore wihangiye umurimo nyuma yo kugirwa inama n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyanamufashije kwiga kuboha, avuga ko umwuga we umuteje imbere kandi ko wungura n’abandi kuko yahaye akazi abantu 77. Kuri ubu ari mu imurikagurisha ribera i Kigali ku nshuro ya 19.

Nyirandegeya avuga ko yatangiranye n’abandi ububoshyi bakora nka koperative nyuma yo kubyiga.

Agira ati “Natangiye ndi umuboshyi nyuma tubona inkunga y’amahugurwa, turiga nza kubona impamyabushobozi ya mbere mu bo twari kumwe, ntangira kwagura ibikorwa biza kubyara sosiyete ari yo nyoboye ubu”.

Uyu mugore kandi agereranya ubuzima yabagamo akiri umuzunguzayi n’ubwo arimo ubu agasanga buhabanye cyane.

Ati “Nkiri umuzunguzayi nta gahunda nagiraga, nirirwaga nzunguza nabona amafaranga akaba ari ayo kurya gusa none ubu ndizigama. Niguriye ikibanza cya miliyoni enye nkaba nteganya kucyubaka vuba, nifunguriye iduka ncururizamo, mbese ubu nikemurira buri kibazo”.

Avuga ko kuri ubu yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 250 na 300 buri kwezi mu gihe akiri umuzunguzayi amenshi yinjizaga ari ibihumbi 30 kandi na yo ngo akayabona bigoranye.

Uyu mugore kuri ubu urimo kumurika ibikorwa bye muri Expo 2016, avuga ko afite intego yo gufungura iduka muri buri gihugu cya EAC.
Uyu mugore kuri ubu urimo kumurika ibikorwa bye muri Expo 2016, avuga ko afite intego yo gufungura iduka muri buri gihugu cya EAC.

Nyirandegeya kandi agira inama abakiri mu buzunguzayi yo kubureka bakishyira hamwe mu makoperative bagashaka ibindi bakora, kuko ngo ari yo nzira yo gutera imbere.

Umwe mu bo yahaye imirimo, Mukamasabo Belthilde wo mu Karere ka Rulindo, avuga ko bimufasha cyane mu mibereho ye.

Ati “Ubu jye na bagenzi banjye tuboha uduseke n’amapulato hanyuma Polina akaza kubitwara nibura kabiri mu kwezi kandi atwishyura neza. Mu kwezi ninjiza ibihumbi bitari hasi ya 40 kandi nikoreye indi mirimo yo mu rugo kuko bidasaba kubihoramo, bikanyunganira mu mibereho”.

Uyu rwiyemezamirimo ubu akorana n’abagore bo mu Karere ka Rulindo, Nyanza na Ruhango abagurira ibyo baboha, akaba ngo afite intego yo kongera ababoshyi akanafungura nibura iduka muri buri gihugu cya EAC kuko ngo isoko rihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka