Intwaro nto n’iziciriritse zitemewe n’amategeko ngo zidindiza iterambere
Minisiteri y’Umutekano (MININTER) ivuga ko iyo intwaro nto n’iziciriritse (ALPC) zinyanyagiye mu baturage mu buryo butemewe, ziteza umutekano muke n’iterambere rikahadindirira.
Byavugiwe mu kiganiro cyabereye i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, cyateguwe n’Umuryango Alarm Ministries, kikaba cyari kigamije kumenyekanisha ibikubiye mu masezerano ya Kinshasa yashyizweho umukono n’ibihugu 11 byo muri Afurika yo hagati harimo n’u Rwanda ku ya 30 Mata 2010, agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’izi ntwaro.
Misingo Karara Emmanuel, Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya intwaro nto n’iziciriritse zitemewe n’amategeko muri MININTER, avuga ko ziteza umutekano muke mu bihugu zinjiyemo.
Yagize ati “Aho izi ntwaro zageze abantu barapfa ubutitsa abandi bagakomereka, umutekano ugahungabana kubera imirwano bityo ibikorwa remezo ntibyongere kubonerwa umwanya ndetse n’ibyari bihari bigasenywa, iterambere ryose rigahagarara ntiribe ricyiyongera”.
Akomeza avuga ko ubundi abashinzwe umutekano ari bo bemerewe gukoresha intwaro n’undi waba yarabisabye akabyemererwa kandi zikaba zanditswe zifite n’ibiziranga.
Ntibarikure Jacques waturutse mu Burundi akaba n’umwe mu bagize ihuriro, RASALAC, rirwanya izi ntwaro muri Afurika yo hagati, avuga ko mu gihugu cye izi ntwaro ari nyinshi kandi no kuzambura abaturage bigoye.
Ati “Kuvana izi ntwaro mu banyagihugu hari n’izindi zinjira biragoye, birasaba ko habanza haboneka amahoro kuko buri muntu yumva yayitunga ngo yirinde cyane ko n’abasirikare bakuru baba barinzwe barimo kwicwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Alarm Ministries, Fredy Bisetsa, asaba abantu bose ahereye ku banyamadini kugeza ubutumwa bwo kurwanya izi ntwaro kure hashoboka.
Ati “Tubasaba kubishyira muri gahunda za buri cyumweru, bajye bavuga ku kurwanya izi ntwaro kandi twizera ko ubutumwa buzagera kuri benshi, bityo n’uwaba azi aho ziherereye ahatunge agatoki”.
Impuguke muri politiki mpuzamahanga, Prof Karambizi Venuste, avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko muri Afurika habarirwa miliyoni 100 z’intwaro nto n’iziciriritse.
Iyi nama yitabiriwe na zimwe mu nzego za Leta, abahagarariye sosiyete sivile biganjemo abanyamadini, barimo abaturutse mu Burundi no muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|