KT Radio “Live” muri Expo 2016

Abakunzi ba KT Radio bayumvaga ku nyakiramajwi zabo, bashimishijwe no kuyisanga muri Expo2016 irimo kubera i Gikondo, birebera imbonankubone abanyamakuru bayo bari mu kazi.

Stand ya KT Radio mu marembo ya Expo i Gikondo.
Stand ya KT Radio mu marembo ya Expo i Gikondo.

KT Radio iri muri Stand iri mu marembo ya Expo mu ruhande rw’iburyo mbere yo kwinjira muri Expo nyirizina. Ivugira ku mirongo ya 96.7 FM na 107.9 FM.

Umwe mu bakunzi ba KT Radio, Hakizimana Emmanuel, wari umaze kuyisura, yavuze ko yishimye kuba yakiriwe muri studio yayo.

Agira ati “Ndishimye cyane kuba ninjiye muri studio ya KT Radio, nsanzwe nyikunda kuko sinjya nsinzira ntarimo kuyumva, cyane cyane iyo harimo ibiganiro bivuga ku basitari.”

Umunyamakuru wa KT Radio aganira n'Umuvugizi wa PSF, Mukubu Gerald.
Umunyamakuru wa KT Radio aganira n’Umuvugizi wa PSF, Mukubu Gerald.

Avuga ko akunda kumva ibiganiro nka KT Idols, KT Breese ndetse n’amakuru kuko ngo imugezaho amakuru yo mu gihugu cyose n’ayo hanze. Yishimiye kandi kubona no gusuhuza umunyamauru akunda cyane, Gentil Gedéon Ntirenganya.

Undi na we watangajwe n’ikoranabuhanga yasanze muri KT Radio, ni Ngabonziza Bosco, utumvaga ukuntu umunyamakuru yumvikana ku nyakiramajwi zose amureba.

Ati “Iri ni iterambere rihambaye, nshimishijwe n’uko nakiriwe bakansobanurira imikorere ya KT Radio, ndabwira n’abandi baze bayisure birebere abanyamakuru bajyaga bumva kuko twabaga tuyumva ariko tutazi ibikorerwa muri studio.”

Umukunzi wa KT Radio, Hakizimana Emmanuel, ngo araza 'ecouteurs' mu matwi ayumva.
Umukunzi wa KT Radio, Hakizimana Emmanuel, ngo araza ’ecouteurs’ mu matwi ayumva.

Jean Noel Mugabo, Umuyobozi w’Ibiganiro muri KT Radio, avuga ko barimo kwakira abantu bose bashaka kuvuga ku byo bakora muri Expo ndetse n’abasura Radio.

Ati “Abantu bose turabakira tukabereka serivisi nyinshi dufite, abashaka kwamamaza na bo ubu twatangiye kubakira. Mu kanya tumaze kwakira umwe mu bayobozi ba PSF ari yo yanateguye Expo, n’abandi batugane turabakiriza yombi.”

Muri serivizi zitangwa, harimo kwamamaza ibikorwa abantu bavugira kuri Radiyo, gukora amavidewo, inkuru zanditse ku rubuga rwa Kigali Today na KT Press.

KT Radio ni Radio y’Ikigo cy’Itangazamakuru, Kigali Today Ltd, gifite ibinyamakuru bitandukanye birimo www.kigalitoday.com ndetse na KT Press itangaza amakuru mu rurimi rw’Icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabemera cyane

Nshizirungu yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka