Bazindutse igicuku ngo bikingize Hepatite ku buntu

Abatuye mu mujyi wa Kigali baraye bagenda kugira ngo bakirwe mu bantu 500 bari bemerewe gukingirwa indwara y’umwijima (Hepatite C) ku buntu.

Umurongo wari muremure bategereje kwikingiza no kuvurwa.
Umurongo wari muremure bategereje kwikingiza no kuvurwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara y’umwijima, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikora n’igikorwa cyo gupima no gukingira ku buntu abantu 500 bagera mbere aho igikorwa kibera.

Ibi ni byo byatumye abantu bazinduka bidasanzwe ngo badacikanwa, kuko hari abahageze butaracya kubera agaciro baha iki gikorwa nubwo yari yatangaje ko kizakomereza ku mavuriro.

Hari abahageze sa cyenda z'ijoro.
Hari abahageze sa cyenda z’ijoro.

Umwe muri bo ni Ndagijimana Emmanuel, utuye mu Kagali ka Nzove ahakunze kwitwa ku Giti cy’inyoni, avuga ko yahageze saa cyenda z’urukerera.

Yagize ati “Nemeye ndara ngenda ngera hano saa cyenda kugira ngo nakirwe mu bambere. Nkaba nabitewe n’uko ari igikorwa kireba ubuzima, bityo menye uko mpagaze ku bijyanye n’indwara y’umwijima ndetse menye n’uko ngomba kwitwara nkurikije igisubizo ndibuhabwe.”

Uwisenge Lea ukomoka mu karere ka Kamonyi, asanzwe arwaye umwijima wo mu bwoko bwa B na C, yishimiye iki gikorwa kuko yanahaboneye ubufasha bw’imiti izamuvura.

Umuturage urimo gukingirwa indwara y'umwijima.
Umuturage urimo gukingirwa indwara y’umwijima.

Ati “Iyi miti ubundi irahenze cyane none ngize amahirwe yo kubona abagiraneza bayimpa ku buntu, ndashima Imana cyane kuko numva nizeye ko ngiye gukira.”

Yavuze ko yari amaze imyaka ibiri yivuza ariko kubera ubushobozi buke ntakire neza. Avuga ko kubera ukuntu yari yarabyimbye inda n’ibirenge akaza koroherwa, byamuhaye imbaraga zo gukomeza guhangana n’iyi ndwara.

Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA na Hepatite mu kigo cyita ku buzima, RBC, avuga ko abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi kuri iyi ndwara.

Umukecuru Uwisenge Lea ashyikirizwa inkunga y'imiti.
Umukecuru Uwisenge Lea ashyikirizwa inkunga y’imiti.

Ati “Imyumvire y’abaturage kuri iyi ndwara iracyari hasi kuko hari abagitekereza ko idakira, abandi ngo ivurwa n’imiti ya gakondo kandi hari abaganga b’inzobere bayivura igakira kuko imiti yatangiye kuboneka, ni urugamba turimo rero rwo kuzamura imyumvire y’abaturage.”

Kuri ubu mu Rwanda urukingo rwa Hepatite rwishyurwa ibihumbi 25Frw, ariko muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga ngo igiciro cyashyizwe ku 12.500Frw.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Hepatite byabanjirijwe n'urugendo.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Hepatite byabanjirijwe n’urugendo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta
yacu ndayishimye byumwihariko Minisante kugikorwa nka kiriya cyiza.RBC).Ese ko ivuze Hepatite C,ifite urukingo rwayo ko tumenyereye urwa Hep.B. Ikindi nasaba Leta nuko yategura imfashanyigisho zihoraho za Hep. Nuburyo bw’inama nimirire ikwiye.

Innocent Volonte yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka