Leta yageneye abahuye n’amapfa ibyo kubatunga-MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko yatangiye gufasha abaturage babarirwa mu bihumbi 47 bibasiwe n’amapfa.

Minisitiri Mukeshimana Geraldinie na Innocent Musabyimana basobanura uko bagiye kwifata muri icyo kibazo cy'amapfa.
Minisitiri Mukeshimana Geraldinie na Innocent Musabyimana basobanura uko bagiye kwifata muri icyo kibazo cy’amapfa.

Byavugiwe mu kiganiro iyi Minisiteri yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2016, aho hagaragajwe uko iki kibazo gihagaze ndetse n’ingamba zo guhangana na cyo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, avuga ko iki kibazo ahanini kiganje mu Ntara y’Iburasirazuba cyatewe n’izuba ryavuye igihe kinini mu duce tumwe na tumwe.

Yagize ati “ Hari imirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe ari na two twibasiwe cyane, yahuye n’izuba ryinshi ku buryo babuze imvura mu bihembwe bibiri by’ihinga bikurikirana, bituma umusaruro w’ubuhinzi ubura ari ho havuye aya mapfa”.

Minisitiri Mukeshimana ariko ahumuriza abaturage bahuye n’iki kibazo cy’amapfa kuko Leta ibatekereza, ikaba yarabageneye ibiribwa byo kubatunga mu gihe hagitegerejwe ko bazongera guhinga bakeza.

Uyu muyobozi kandi agira inama abaturage yo kugaruka k’umuco wo guhunika mu gihe baba bejeje neza kugira ngo bateganyirize ibihe biri imbere.

Ati “Ku rwego rw’igihugu hari ihunikiro ry’imwaka ariko wagera ku rwego rw’akagari n’umurenge ugasanga nta rihari. Inzego z’ibanze zakagombye gutoza abaturage kugira ibyo bahunika aho kujyana umusaruro wose ku isoko, kuko ari byo bibagoboka mu gihe nk’iki cy’amapfa”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Innocent Musabyimana, agaruka ku ngamba Leta yafashe zo guhangana n’iki kibazo zirimo kongera ubuso bwuhirwa.

Ati “Hari hegitari(ha) 6200 zirimo gutunganywa imusozi ngo zuhirwe hakoreshejwe amazi y’ibiyaga, hari kandi izindi 1400 zo mu rwego rwo kuhira ku buso buto kandi Leta iteramo inkunga abaturage ndetse n’indi mishinga yo kuhira mu bishanga”.

Yongeraho ko kuri ubu mu Rwanda hari ubuso bugera kuri ha ibihumbi 40 bwashyizwemo ibikenewe ngo bwuhirwe ariko ngo ntibihagije, akaba asaba abahinzi kugira umuco wo kuhira ibihingwa byabo mu rwego rwo kongera umusaruro.

MINAGRI ivuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abahanga bize ibyo kuhira kuko rugikoresha ahanini abanyamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka